Abapolisi 4 n’umusivile barashinjwa kugaba igitero ku modoka ya Banki

Abapolisi 4 n’umusivile barashinjwa kugaba igitero ku modoka ya Banki

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 29 Ukwakira 2026, abapolisi bane n’umusivile batawe muri yombi bashinjwa kugaba igitero ku mudoka y’ikigo cy’imari cya SOFICOM (Société financière pour le Congo).

Ni ubujura bwitwajwe intwaro bwabereye muri teritwari ya Kutu (Maï-Ndombe),bwaje  kugwamo abantu babiri barimo umusirikare n’umupolisi.

Iki gitero cy’abitwajwe intwaro cyabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2026,kibera ku muhanda no .17, muri teritwari ya Kutu,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi modoka yarashweho ni iy’ikigo cy’imari gitanga serivisi zo kohereza abantu amafaranga.

Umunyamakuru wa Radiotélévision Bandundu Développement Jean-Claude Tangamu yo muri Congo avuga ko iyi operasiyo yo kuburizamo umugambi w’ubu bujura wakozwe n’itsinda rivuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo ziyobowe na Lieutenant-Colonel-Major Mbayo Kazivungu, umuyobozi wa batayo 11023 zikorera mu gace ubu bujura bwabereyemo.

Abakekwaho kugira uruhare muri iki gitero  boherejwe i Bandundu-ville kugira ngo hakomeze iperereza.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane n’abandi bari inyuma y’iki gitero.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *