Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Amavubi], yatangiye imyitozo itegura umukino wa Libérie mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 kizabera mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati.
Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2027, ibanzirizwa no kubanza gupima abakinnyi bose hagamijwe kureba uko ubuzima bwabo buhagaze. Abakinnyi benshi bakina imbere mu Gihugu n’abandi bari mu ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, ni bo bayigaragayemo.
Stephen Constantine n’abungiriza be, ni bo bakoresheje iyi myitozo y’umunsi wa mbere yabereye ku kibuga cya FERWAFA giherereye i Remera.
Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Libérie muri uku gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, uzakinwa tariki ya 25 Nzeri 2026. Nyuma yo gukina uyu mukino, Amavubia azahita yerekeza muri Cape-Vert.







UMUSEKE.RW

