Umuyaga uvanze n’imvura byasenye inzu z’abaturage

Umuyaga wasenye inzu z’abaturage

Mu Karere ka Gatsibo, imvura nke  ivanze n’umuyaga byasenye inzu z’abaturage 34 .

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, bibera mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagari ka Munini, mu isantere iri mu Midugudu ya Humure na Kabeza.

Amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Kabeza, inzu 19 ni zo zasenyutse, mu gihe mu Mudugudu wa Humure hasenyutse izindi 15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel,yabwiye RBA ko bakibara agaciro k’ibyangiritse gusa bitari byinshi cyane kuko ari amabati yavuye nzu.

Ati “Ibyangiritse cyane cyane ni amabati, ibijyanye n’imitungo ntabwo  byangiritse cyane kuko nta mvura nyinshi yaguye yatuma byangirika.Amabati turi kwgeranya imibare yayo.

Gitifu Musonera akomeza avuga ko  abaturage bagizweho ingaruka bacumbitse mu baturanyi abandi nabo bashakirwa aho barara.

Ati “Abagizweho ingaruka baraye mu nzu z’abaturage baturanye batagizweho ingaruka n’ibiza . Abatabashije kubona aho bajya hari inzu dufite dukoreramo ibikorwa by’ubukangurambaga. Ubu rero basubiye mu nzu zabo kugira ngo babashe gukora ibikorwa by’umuganda, bareke uko gucumbika.”

Gitifu Musonera yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’inzu kandi bakoresheje imigozi ikomeye .

Yongeyeho ko bagomba no gutema ibiti bishaje biri hafi y’amazu yabo.

Amabati y’abaturage yasambutse ku nzu zabo
Umyaga wari uvanze n’imvura nke ni byo byasenye inzu z’abaturage

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *