Inyubako ikoreramo agakiriro mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye yafashwe n’inkongi, Polisi y’u Rwanda ihita ihagera itangira kuzimya.
Iyi nkingi yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2026 mu masaha ya nimugoroba.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyi nkongi yaturutse ku bari mu bikorwa byo gusudira .
Ati” Iyi nzu ikoreramo abashinwa hariya mu Murenge wa Niboyi, yakorerwagamo n’ubundi ibikorwa by’ububaji.Ikaba ari inkongi bari kuvuga ki yatewe n’ibyo bari gusudira,haza kuvuka umuriro utwika ibyari bihari byose.”
Emma Claudine avuga ko aka gakiriro kari gafite ubwishingizi
Yongeraho ko Polisi yazimije inkongi itaragera ahantu henshi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yasabye abakora ibikorwa byo gusudira ku nyubako b’ahandi kwitwararika kandi bakagira ibikoresho bizimya inkongi mu gihe ibaye.
Yanatangaje ko Umujyi wa Kigali uteganya gusohora andi mabwiriza akangurira abantu kwirinda inkongi.
Iyi nkongi ibaye mu gihe Umujyi wa Kigali uherutse gufunga inyubako eshanu z’ubucuruzi mu rwego rwo kwirinda inkongi.


UMUSEKE.RW

