Umugabo yasanze inka y’umuturanyi mu kiraro ayica ururimi

Akarere ka Gatsibo mu ibara ry'umutuku

Gatsibo: Umugabo witwa Murindabyuma Cyprien ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gukata ururimi rw’inka y’umuturage mugenzi we.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Mpama, Akagari ka Gituza, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho gukata ururimi rw’inka y’uwitwa Bariyanga Faustin bikayiviramo gupfa yafashwe.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha, yasanze iyi nka mu kiraro ayikata ururimi arangije aragenda.

Ati: “Nyirayo yageze mu kiraro asanga inka bayikase ururimi abona itabaho arayibagisha.”

SSP Hamdun akomeza avuga ko inka bakase ururimi yari iragijwe kwa Bariyanga Faustin.

Yavuze ko bamenye amakuru ko Murindabyuma Cyprien na Bariyanga bari bafitanye amakimbirane ari na yo mpamvu bakeka ko uyu mugabo yaba yashatse kwihimura agakata inka ururimi.

SSP Hamdun yavuze ko uru rugomo rukimara kuba, RIB yahise ita muri yombi Murindabyuma Cyprien kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rigaragaza uwaba yabikoze.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi nk’ubu, ahubwo abafitanye amakimbirane bakagana Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi kugira ngo zibafashe kuyakemura.

Murindabyuma Cyprien afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Remera, mu gihe iperereza ku wakoze iki cyaha rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gatsibo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *