Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera ikirere, ashimangira ko intambwe imaze guterwa idakwiye gutuma Isi inyurwa n’ibyagezweho, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bifatika birushijeho.
Yabigarutseho ku wa 5 Ugushyingo 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 38 ihuza ibihugu byasinye Amasezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, izwi nka MOP38, iri kubera i Kigali.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama, agaragaza ko ifite igisobanuro cyihariye kuko nyuma y’imyaka 10 ari bwo Kigali yongeye kwakira inama ihuriza hamwe ibihugu mu biganiro bigamije kurengera ibidukikije.
Yibukije ko mu myaka 10 ishize, Kigali yabaye umujyi wahurije hamwe ibihugu byiyemeje kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya ‘Hydrofluorocarbons (HFCs),’ binyuze mu ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryiswe ‘Kigali Amendment’.
Yavuze ko ayo masezerano yagaragaje ko ibihugu bishobora gufatanya guhangana n’ibibazo byugarije isi, by’umwihariko ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, byita ku nzego zitandukanye z’iterambere ryabyo.
Ati “Byanagaragaje impamvu Amasezerano ya Montreal amaze igihe kirekire yubahirizwa: ubushobozi bwayo bwo guhangana n’ibibazo bishya, kubakira ku byagezweho no gukomeza ibikorwa bihuriweho.”
Yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ivugururwa ry’Amasezerano ya Kigali rizagira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi, ubu n’abazaza..
Yatanze urugero ku kamaro ko gukoresha ikoranabuhanga rikonjesha , agaragaza ko gukonjesha ibiribwa ku bahinzi bisobanuye , kubona uburyo bwo kubika umusaruro mu bukonje bushobora gutuma ibyo bejeje bigera ku isoko bitangiritse, mu gihe ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bifasha kubika inkingo n’imiti bikenewe mu kurokora ubuzima bw’abaturage, harimo n’abatuye mu bice bya kure.
Ati “ Hejuru y’ako kamaro kose, uburyo bwiza bwo gukonjesha ntiburagera ku baturage amamiliyoni by’umwihariko muri Afurika, aho amashanyarazi akiri make cyangwa ataboneka mu buryo buhoraho.”
Yavuze ko uko abantu bakenera gukonjesha ibintu bagenda biyongera, ibihugu bikwiye gushaka ibisubizo birengera ikirere, bikoresha ingufu neza kandi bigendana na gahunda zo kugeza amashanyarazi ku baturage, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu.
Yavuze kandi ko nta gihugu gishobora kugera kuri iyo ntego cyonyine, ashimangira akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Ati “Ubufatanye nk’ubwo ni ingenzi kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigire uruhare rwuzuye mu gushyiraho no kuyobora izi mpinduka, aho gutegerezwa gusa kuzimenyera.”
Minisitiri w’Intebe yasabye ibihugu kudahagarara ku byo bisabwa n’amasezerano mpuzamahanga, ahubwo bigaharanira kugera ku musaruro urenze ibisabwa, birimo gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje ku gihe no gushora imari mu bikorwa remezo n’ikoranabuhanga rirengera ikirere.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

