Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito ryatangaje ko habaye umutingito ufite ubukana bwa 6.4 ku gipimo cya ‘Richter’, wabereye hafi y’agace ka Ushirombo muri Tanzania, ukaba wumvikanye no mu bice bimwe by’u Rwanda.
Iri shami ryavuze ko uwo mutingito wabaye ku wa Kane tariki 5 Ugushingo 2026, saa 11:22 za mu gitondo, ukamara amasegonda agera kuri 30.
RMB yasobanuye ko aho uwo mutingito wabereye hari ku ntera y’ibilometero 292 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
RMB yavuze ko kugeza ubu nta byangiritse biragaragara, ariko ko hakomeje gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba hari ingaruka waba wateje.
Umutingito waherukaga mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2026, icyo gihe wari ku gipimo cya 4.0.
Abahanga mu bumenyi bw’Isi bavuga ko umutingito ari ukwinyeganyeza kw’Isi guterwa n’irekurwa ritunguranye ry’ingufu ziba zegerejwe mu butaka, akenshi bitewe n’ihindagurika ry’ibice bigize ubutaka bizwi nka ‘tectonic plates’.
Iryo rekurana ry’ingufu rituma Isi inyeganyega, rimwe na rimwe bikaba byatera gusenyuka kw’ibiri hejuru y’ubutaka bitewe n’ubukana bw’umutingito n’aho wabereye.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

