Umukinnyi umaze kubaka izina rinini muri ruhago, Cristiano Ronaldo uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu ya Portugal, yatangaje agiye gushyira hanze filime yise ‘Day 1s’ izajya itambuka mu buryo buhoraho.
Ibi CR7 yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 11 Ugushyingo 2026. Uyu mukinnyi yavuze ko agace ka mbere k’iyi filime, kazagaragaramo umuhanzi wo mu njyana ya Rap, Dave ukomoka mu Bwongereza umaze iminsi agarukwaho kubera indirimbo ‘Raindance’ yakoranye na Tems.
Cristiano w’imyaka 41, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko yamaze gusezera mu ikipe y’Igihugu n’ubwo akiri umukinnyi wa Al-Nassr yo muri Arabie Saoudité.
Ari kumwe n’ikipe y’Igihugu, uyu mukinnyi yayihesheje ibikombe bitatu birimo icya Euro 2016 na bibiri bya UEFA Nations League 2019 na 2025.
Mu myaka 23 yamaze akinira ikipe y’Igihugu, CR7 yayitsindiye ibitego 146 mu mikino 234 yayikiniye.


UMUSEKE.RW

