Mu bigo by’amashuri hagiye guterwa ibiti by’imbuto ibihumbi 250

Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 250 mu mashuri abanza n’ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD), hagamijwe guteza imbere imirire y’abanyeshuri, kubungabunga ibidukikije no kubatoza umuco wo kwita ku bidukikije bakiri bato.

Mu bigo by’amashuri abanza 4,100 n’amarerero 220 niho  hazaterwa ibiti, aho biteganyijwe ko buri shuri ribanza rizahabwa ibiti by’imbuto 40, mu gihe buri rerero rizahabwa ibiti 10.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, bafatanyije n’abanyeshuri baba mu matsinda ashinzwe kubungabunga ibidukikije, ni bo bazagira uruhare mu gutera ibi biti, kubyuhira, kubyitaho no gukurikirana imikurire yabyo.

Bakazazaba bayobowe n’abarimu bashinzwe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, bafatanyije n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akagari.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ku Ishuri rya GS Mayange A mu Karere ka Bugesera, ubwo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko intego atari ugutera ibiti gusa, ahubwo ari no kubaka umuco urambye wo kubungabunga ibidukikije, guteza imbere imirire y’abana no kubigisha binyuze mu bikorwa bifatika.

At “Uyu munsi turatera ibiti, ariko ikirushijeho kuba ingenzi ni uko turimo gutangiza ikintu twifuza ko kizakura kikaba umuco urambye mu mashuri yacu; umuco wo kwita ku bidukikije, guteza imbere imirire y’abana no kwiga binyuze mu bikorwa bifatika.”

Yasobanuye ko ibi biti bizanakoreshwa nk’ibikoresho bifasha abarimu gusobanurira abanyeshuri imikurire y’ibimera n’imikorere y’ibidukikije.

Ati “Ni ishuri ngiro ubwabyo, ni isoko y’ubumenyi abarimu bazifashisha mu kwigisha abanyeshuri.”

Akomeza agira ati “Bashobora kubyitaho, bakabivomerera, bakareba uko bikura ndetse bakamenya kubikurikirana. Ibyo byose ni ubumenyi burenze kwita ku giti gusa, ni ubumenyi bazakomeza gukoresha mu buzima bwabo bwose.”

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda ruri mu gihembwe cya 51 cyo gutera ibiti ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo gukomeza kongera amashyamba no guteza imbere ibikorwa byo kurengera ibidukikije, aho hazaterwa ibiti miliyoni 100 hirya no hino mu gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *