Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2026-27 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, Muvandimwe 12 FC yashinzwe na Muvandimwe JMV wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Mukura VS n’izindi, yagaragaje imyambaro izifashisha ku mikino yakiriye n’iyo izakinira ku bibuga byo hanze.
Iyi myambaro yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, Tariki ya 17 Ugushyingo 2026 biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Umwambaro Muvandimwe 12 FC izambara ku mikino yo mikino yo mu rugo, wiganjemo ibara ry’ubururu, umweru muke n’ibara ritukura. Uwo izambara ku mikino yo hanze, yiganjemo orange n’umutuku muke ndetse n’umweru.
Iyi kipe igiye gukina umwaka wayo wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, nyuma y’uko abakinnyi benshi bayo bahereye mu Irerero rya ruhago ryashinzwe na Muvandimwe JMV.
Muvandimwe ubu wiyeguriye gufasha abakiri kubyaza umusaruro impano bifitemo muri ruhago, abifatanya no gufasha abantu kubona aho bakorera Siporo, ndetse yashinze Gym yo kubafasha.
Uretse ibyo kandi, uyu Muyobozi wa Muvandimwe 12 FC, yanatangiye kwigira ubutoza aho kuri ubu amaze kugira Impamyabumenyi ya C-CAF ariko akaba ari kwitegura kuzakorera na B-CAF.







UMUSEKE.RW

