Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko ba rwiyemezamirimo mbere yo gutangira ubucukuzi, ikigo cyangwa ugiye kubukora atanga ingwate ya 2% by’agaciro k’umushinga kugira ngo hasibwe ibinogo byatewe n’ubwo bucukuzi.
Itegeko No 072/2024 ryo kuwa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye, rivuga ko ibi bikorwa, bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko biteganywa n’iri tegeko.
Iri tegeko rivuga ko uwahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye , asabwa gusiba imyobo n’ibisimu byacukuwe mu ikorwa ry’imirimo cyangwa gushyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano.
Gusa mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), bwakorewe mu turere 10 tw’u Rwanda, bwagaragaje ko hakiri icyuho cya 39,1% muri gahunda z’ibikorwa byabo, gahunda z’igihugu zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, NDC 3.0, bikorwa muri gahunda z’igenamigambi z’Uturere.
Mu byagaragajwe nk’ibyuho bikomeye harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri ku kigero cya 29%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko hari aho usanga abashoramari bacukura amabuye y’agaciro ntibasibe ibinogo bityo bikangiza ibidukikije.
Yongeraho ko hari nubwo ubucukuzi bukorwa ariko ugasanga bwangiza ibikorwa n’inyungu z’abaturage.
Mupiganyi asanga hakwiye gushyirwamo imbaraga mu kubahiriza gahunda y’igenamigambi ry’uturere mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Ati “Imyumvire y’abayobozi bakozweho ubushakashatsi, y’abashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere,iracyari hasi cyangwa na bamwe banabikora ku buryo batabifiteho ubumenyi.”
Akomeza ati “Twakwishimira ko muri utwo turere 10 twakozemo,hari izo gahunda zigerageza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere gusa hakaba intege nke cyane mu cyiciro cy’amabuye y’agaciro, turasanga icyuho kinini cyane, aho ba rwiyemezamirimo batita ku ngamba no ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ,kwita ku buzima bw’abaturage.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Thadée Twagirimana, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bagiye kujya batanga ingwate ishyitse kugira ngo bya binogo bibashe gusibwa.
Ati “ Twifuza ko ingwate igomba kuba igaragaragara, ku muntu ugiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uburyo bwo kuhasubiranya, nyuma yo gucukura amabuye y’agaciro,hakoreshejwe ya ngwate yatanze cyangwa hanakoreshejwe n’ubundi buryo rwiyemezamirimo cyangwa nyiri umushinga akoresha ku buryo asubiranya hahandi hangiritse.“
Akomeza ati “Iyo ni gahunda twagerageje gushyira mu itegeko ariko hakabaho no kubara ibigomba gukoreshwa mu gusubiranya hahantu. Ingwate biterwa n’umushinga uko ungana. Ubundi tugena iya 2%. Niba ufite umushinga wa miliyari,ukuramo 2% akaba ingwate.”
Ibinogo byacukuwe mu gushaka amabuye y’agaciro ariko ntibisibwe, ni ikibazo gihangayikishije urwego rw’ibidukikije n’umutekano w’abaturage, aho RMB (Rwanda Mines, Petroleum, and Gas Board) ibarura ibyobo n’ibisimu birenga 990 byasizwe n’abacukuzi batabitabye cyangwa batabisibye, bimwe bikaba byaracukuwe kuva mu gihe cy’ubukoni.

UMUSEKE.RW

