Nyanza: Polisi yafashe abagabo bakekwaho kwiba moto mu bihe bitandukanye, bakazikuramo ibyuma bakazigurisha, igihe bafatwaga bari bafite moto ebyiri.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego, ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo gukumira abishora mu bikorwa bitemewe bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero Polisi yafashe itsinda ry’abagabo batatu bakekwaho kwiba moto bakazitwara mu ishyamba bagahita bazibaga (kuzishyanyaguza bakuramo ibyuma) ku buryo bazitwaraga ari amapiyesi (Spare parts) bakayashyira mu zindi moto bibye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bafatanwe moto ebyiri barimo kuzikuraho ibyuma byazo.
Bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye iperereza, kandi ibikorwa byo gufata n’abandi birakomeje.
Polisi yashimiye abaturage bakomeje gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange, no kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira, no kurwanya ibyaha bagasabwa kubikomeza.
Polisi yakomeje kuburira uwo ariwe wese utekereza gukora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko abishora mu bujura guhita babihagarika, kuko uzajya ubigaragaramo Polisi itazamwihanganira, ahubwo azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha (RIB) amategeko akubahirizwa.
NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW i Nyanza
