Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko ikomeje ibikorwa byo guca burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ariko ko hari bamwe bagikomeje kubihisha kugira ngo bitamenyekana.
Polisi ivuga ko mu bikorwa byo kubikumira no kubirwanya hari bamwe bagenda batahurwa, aho kugeza ubu abagera kuri 12 bakurikiranweho ibikorwa byo guhisha cyangwa gukomeza kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibi binyobwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha n’abandi bakekwaho kubigiramo uruhare bikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bakomeje kwishora muri ibi bikorwa.
Ati “Hari abakigaragara ko bahishe ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, tumaze gufata abagera hafi 12 bagiye bafata ibyo binyobwa bakabihisha.”
Yavuze ko abo bantu bari gufatwa ku bufatanye bw’izindi nzego n’abaturage.
Yagize ati “Abantu nk’abo turi kubafata tukabashyikiriza Ubugenzacyaha bagakurikiranwa. Turakomeza gukurikirana no gufata abantu bagihisha cyangwa bakomeza gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.”
CIP Hassan Kamanzi avuga ko abakigaragara muri ibyo bikorwa basabwa kubireka, kuko ababikora bazafatwa bagakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Polisi kandi isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwa gukora, guhisha cyangwa gukwirakwiza ibi binyobwa, kuko ubufatanye bw’abaturage ari kimwe mu bifasha inzego z’umutekano kubatahura.
Mu Karere ka Gisagara, bamwe mu baturage bavuga ko kuva ibikorwa byo gukumira no kumena ibi binyobwa byatangira gukazwa, hari impinduka babona mu mibereho y’abaturage.
Munanira Ildephonse ni umuturage wo mu mu murenge wa Ndora i Gisagara yagize ati: “Kuva batangira kubikumira no kubimena, hari abantu twabonaga bahora basinze ntibabashe kugira icyo bakora ahubwo bakarangwa n’amakimbirane mu miryango n’ibindi bibazo, ariko ubu tubona basigaye barangwa n’imico n’imyitwarire myiza.”
Undi muturage wo mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru witwa Giramahoro Clenie, avuga ko ingamba zo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zifasha no mu kubungabunga umutekano.
Ati “Twebwe abaturage tubona ko kubikumira byagize akamaro. Iyo abantu banywa ibinyobwa nk’ibi cyane, hari ibikorwa bibi bishobora gukurikiraho. Ubu hari impinduka, cyane cyane mu miryango no mu mutekanodusigaye tubona abantu babinywaga bakagira imico mibi ubu batakibikora.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kitareba gusa ubuzima bw’ababinywa, ahubwo ko gishobora no kugira ingaruka ku mutekano.
Mu bindi bikorwa byo kubirwanya, inzego zagiye zigaragaza ko ubusinzi n’ibiyobyabwenge bishobora kugira uruhare mu byaha n’imyitwarire ibangamira umutekano.
Mu gihe ibikorwa byo kubirwanya bikomeje, Polisi irasaba abaturage kudahisha ababikora,ababihisha ahubwo bagatanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gufasha inzego kubikumira no kubirandura burundu.
Polisi kandi iraburira abakomeje kubyishoramo ko batazihanganirwa, ahubwo ko bazakomeza gushakishwa, gufatwa no gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.
UMUSEKE.RW

