Gisubizo Ministries igiye gukora ‘Worship Legacy’ ku nshuro ya karindwi

Gisubizo Ministries yatangaje ko izatarama yonyine mu gitaramo Worship Legacy Season 7, mu rwego rwo kubona umwanya uhagije wo gususurutsa abakunzi bayo no kubagezaho ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya karindwi, aho gisanzwe gihuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu gihe ibitaramo byinshi by’amakorali n’amatsinda yo kuramya Imana bihurizwamo abandi bahanzi, Gisubizo Ministries yo yahisemo kuzajya ku rubyiniro yonyine muri Worship Legacy Season 7.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa 8 Nzeri 2026, ubuyobozi bwa Gisubizo Ministries bwagaragaje ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure.

Umuyobozi ushinzwe indirimbo muri Gisubizo Ministries, Nkunda Trésor, yavuze ko kuba nta wundi muhanzi cyangwa itsinda byatumiwe ari umwe mu mwihariko uzaranga Worship Legacy Season 7.

Ati: “Mu bindi bitaramo byabanje twabaga dufite abo twatumiye tugafatanya, ariko kuri iyi nshuro tuzaririmba twenyine kugira ngo abakunzi bacu n’abazitabira igitaramo banyurwe.”

Yavuze ko nubwo iki gitaramo kizaba gitandukanye n’ibyabanje, intego ya Gisubizo Ministries ikomeje kuba iyo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kugeza ubutumwa ku bantu binyuze mu muziki.

Izina ryahawe iki gitaramo risobanuye umurage, rishingiye ku cyifuzo cy’iri tsinda cyo gusigasira ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana no kubusigira ibisekuru bizaza.

Gisubizo Ministries kandi yagarutse ku ndirimbo yakoranye n’umuhanzi The Ben, ivuga ko ubwo bufatanye bwabafashije kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi.

Iri tsinda rivuga ko rizakomeza gukorana n’abandi bahanzi igihe ubwo bufatanye bwaba bufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Muri Worship Legacy Season 7, Apôtre Mignone Kabera ni we uzagabura ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Worship Legacy Season 7 izabera muri Camp Kigali ku wa 13 Nzeri 2026.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article