Abantu bitwaje intwaro gakondo bakomerekeje Abarimu

Abarembetsi bakomerekeje abaturage

Abantu batandatu bitwaje intwaro gakondo, batunda bakanacuruza inzoga zitemewe n’amategeko bazwi nk’ Abarembetsi, bakurikiranyweho gukomeretsa abaturage batatu barimo abarimu babiri bo mu karere ka Burera ndetse umwarimu umwe aza kuhasiga  ubuzima.

Ni urugomo rwabaye kuwa 30 Kamena 2026,ahagana saa mbili z’umugoroba mu Murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera.

UMUSEKE amakuru wamenye ni uko abo barembetsi bari bavuye gutunda inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa kanyanga muri Uganda  , baca mu Murenge wa Kivuye, bakomeza Rwerere bagera ahitwa Rusarabuye ari naho bakoreye urwo rugomo.

Amakuru avuga ko ubwo bari bageze muri uwo Murenge,bahuye n’abaturage barimo umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 n’abarimu bari bavuye kwigisha kuri GS Ruhanga, barabakomeretsa bagira ngo babatere ubwoba kugira ngo babone uko bakomeza kujyana ibyo biyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, yabwiye UMUSEKE ko abakomerekejwe bihutanywe kujyanwa CHUK ariko umwe aza kwitaba Imana.

Meya Mukamana avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batandatu ariko hagishakishwa abandi.

Ati “Abatawe muri yombi bwa mbere bageze kuri batandatu  ariko abo bagenda bavuga abandi.”

Akomeza ati“Ubutumwa duha abaturage ni ugukomeza gutangira amakuru ku gihe .Iyo bahanahana amakuru, baba barafashwe bataragira uwo batema.”

Hari hakiri kare mu masaha ya saa mbili, muri ako ga santere hari hakiri abanyerondo. Bahise biruka baragenda ariko urumva ko  iyo abaturage baba baratanze amakuru nk’uko basanzwe babikora.Ni ugukomeza gutanga amakuru kandi bakirinda guhishira umuntu nk’uwo cyane cyane abarembetsi .”

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi ,avuga ko uru rugomo barumenye ndetse hagikorwa iperereza.

Ati “Ayo makuru twarayumvise ndetse inzego zibigenza ziri ku bikurikirana kugira ngo tumenye abo ari bo.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umuyobozi w’Akarere ka Burera aza gukorana inama n’abaturage igamije kubahumuriza no kongera kubibutsa  gutanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano.

Nyakwigendera we ku wa 5 Nyakanga 2026 yashyinguwe n’umuryango we.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *