Abaturage 49 bapfiriye mu Butayu bwa Sahara mu Majyaruguru ya Niger bishwe n’inyota n’umwuma nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye ipfiriye rwagati muri ubwo butayu, bakahamara iminsi nta mazi bafite.
Aba batutage bari bavuye muri Mali aho bari bitabiriye iserukiramuco ry’Abayisilamu.
BBC yatangaje ko ubwo bari bagenze kilometero 80 bava mu gace ka Assamaka, imodoka yari ibatwaye yagiye ikibazo bagerageza kuyikora biba iby’ubusa.
Inyota n’umwuma byaje kubazengereza mu gihe cy’iminsi, byiyongeraho ubushyuhe bukabije birangira 49 bapfuye nk’uko byasobanuwe na Guverineri w’Intara ya Agadez muri Niger.
Abantu babiri ni bo bonyine babashije kuva muri ubwo butayu bagera mu giturage baratabaza.
Guverineri w’Intara ya Agadez mu itangazo ati “Imirambo yasanzwe muri iyo modoka no mu nkengero zayo.”
Abapfuye bose bashyinguwe mu mva rusange mu Butayu bwa Sahara.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW