Inzego z’ubuzima bw’abantu n’inyamaswa zirakangurira abatunze imbwa kuzitaho uko bikwiye no kuzirinda kuzerera, kuko zishobora kuruma abantu cyangwa kubanduza ibisazi.
Ibi biri mu bukangurambaga bwa ‘One Health and Rabies Prevention’ bugamije gukangurira abantu kwirinda kurumwa n’imbwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ibisazi by’imbwa uba ku wa 28 Nzeri buri mwaka.
Ni ubukangurambaga buhuriweho n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Umushinga Mpuzamahanga wo Kurengera Ingagi (IGCP), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (IUCN) n’abandi bafatanyabikorwa.
Hirya no hino mu Rwanda hari imbwa zizerera, kandi zimwe muri zo zishobora kuba zifite ibisazi by’imbwa, bikaba byatuma ziruma abantu zikabanduza iyo ndwara.
Dr. Shema Leandre, ukuriye ishami rya One Health muri RBC, asaba abatunze imbwa kuzitaho no kuzikingiza, kuko ari uburyo bwo kurinda abantu ibisazi by’imbwa.
Ati: “Turakangurira abatunze imbwa kuzitaho, ni ukuvuga kuzizirika mu ngo ntizizerere, kuzishakira ibyo kurya, kuzikingiza buri mwaka uko biteganyijwe no kuzivuza igihe zirwaye. Ibi byafasha kwirinda ko imbwa zizerera zikagira abantu ziruma. Imbwa zizerera zishobora kwandura ibisazi by’imbwa zibitewe n’uducurama, na zo zikanduzanya hagati yazo. Umuntu ushobora kurumwa n’imwe muri izo mbwa zanduye na we ashobora kwandura ibisazi by’imbwa.”
Dr. Shema akomeza avuga ko 90% by’abantu barumwe n’imbwa zanduye ibisazi by’imbwa, iyo batavuwe bagatangira kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara, bapfa. Ashimangira ko gukumira ibisazi by’imbwa no kubirwanya bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Iki kibazo cy’imbwa zizerera gifite n’ingaruka ku nyamaswa zo muri za pariki, nk’uko bisobanurwa na Kwizera Janvier, umukozi wa RDB ushinzwe ubufatanye n’imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.
Ati: “Hari imbwa zititabwaho na ba nyirazo zigaragara ku nkengero za Pariki y’Ibirunga, kandi nta mwanya uhagije utandukanya pariki n’aho abantu batuye ndetse bakorera ibikorwa byabo. Izo mbwa zishobora kwangiza inyamaswa, ariko kandi zishobora no kuruma abantu zikabanduza ibisazi by’imbwa. Ni yo mpamvu abatunze imbwa bakangurirwa kuzitaho no kuzikingiza.”

Umuntu uriwe n’imbwa yakwitwara ate?
Umuntu warumwe n’imbwa cyangwa ikamuca igisebe, agomba guhita yoza aho yarumwe n’amazi atemba n’isabune mu gihe cy’iminota nibura 15, hanyuma akihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiye.
Niba atari hafi y’amazi atemba, asaba undi muntu kumusukira amazi meza ku gisebe akoresheje akajerekani, akacyoza n’isabune mu gihe cy’iminota nibura 15.
Nyuma yaho, uwariwe n’imbwa agomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiye.
Uwarumwe n’imbwa asabwa kwibuka uko iyo mbwa yari imeze muri icyo gihe, niba yari ifite amahane cyangwa yarirukankaga, kuko ayo makuru afasha mu kumukurikirana mu gihe avurwa.
Abahanga bavuga ko umuntu warumwe n’imbwa ifite ibisazi adahita agaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara. Bishobora gufata igihe kuva ku munsi umwe kugeza ku myaka ibiri mbere y’uko ibimenyetso bigaragara. Ni yo mpamvu uwariwe n’imbwa agomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe urukingo n’ubuvuzi bukwiye, bityo yirinde ibisazi by’imbwa.
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura burundu ibisazi by’imbwa bitarenze mu 2030.



UMUSEKE.RW

