Imirwano ikaze imaze iminsi ibera mu nkengero z’agace ka Numbi, yasize ingabo z’Abarundi, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Congo, Hiboux na Wazalendo zinjiye muri Numbi, agace kihariye ku mabuye y’agaciro, no kuba inzira igana i Bukavu.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko ingabo za Congo n’abafatanya na zo binjiye i Numbi kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira, 2026.
Imbuga zitandukanye zemeza ko FARDC/Wazalendo zambuye Numbi abarwanyi ba AFC/M23.
Numbi iherereye kuri Km 229 kuva muri Teritwari ya Kalehe iherereyemo kugera i Bukavu. Ni agace kari ahantu hafite umwihariko cyane kuko ni ku nzira igana ahitwa i Karungu, ku muhanda uhuza Goma na Bukavu.
Ni agace kari ku murongo umwe n’ahitwa i Lumbishi (habereye imirwano ikaze, AFC/M23 ihambura Wazalendo) naho kimwe n’i Numbi hacukurwa amabuye y’agaciro atandukanye.
Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko mu barwana harimo ingabo za Congo zo mu mutwe udasanzwe witwa Hiboux (Ibihunyira), bakaba bari kumwe n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo (na FDLR).
Urubuga Tazama DRC Info ruvuga amakuru y’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo, ariko rwegamiye kuri Leta, rwemeza ko Wazalendo bafashe uduce dutandukanye turimo ahitwa Shanje, Gasenda, n’imisozi ya Bukumba muri Teritwari ya Kalehe mbere yo gufata Numbi.
Iyi mirwano ibera muri Kivu y’Amajyepfo, ni na ko muri Kivu ya Ruguru muri Teritwari ya Masisi umuriro waka.
Imirwano yabereye mu duce turimo Kasake, mu nkengero z’agace ka Katoyi nk’uko ruriya rubuga rwa Tazama DRC infos rubivuga.
Muri Mutarama 2025 nibwo ibitero bikaze bya AFC/M23 mu majyepfo ya Kivu byasize bifashe agace ka Numbi.
UMUSEKE.RW

