Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwasabye abarimu kurushaho kwita ku banyeshuri bigisha, no kubarera babateguramo kuzagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu, bakirinda gukora akazi nk’ak’abakorera ijisho ahubwo bakagakora nk’umuhamagaro.
Ubu butumwa bwatanzwe ubwo abarimu bo mu Karere ka Nyanza bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu ku rwego rw’akarere, mu muhango wabereye mu Murenge wa Busasamana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Kajyambere Patrick, yashimiye abarimu uruhare bagira mu gutanga ubumenyi n’uburere, abasaba gukomeza kwisuzuma no gukosora ibitagenda neza mu mikorere yabo kugira ngo abo barera bazavemo abaturage bagirira igihugu akamaro.
Yagize ati: “Mwarimu agomba kumva ko arerera igihugu. Ntabwo dukwiye gukora kubera ko hari umuntu utureba, ahubwo dukwiye gukora tubikunze kandi tubifata nk’umuhamagaro dufite ku bana twigisha.”
Kajyambere kandi yatanze urugero rw’ibyabaye mu mwaka wa 2016 ubwo basuraga ishuri rimwe mu Karere ka Nyanza batabimenyesheje ubuyobozi bw’ishuri.
Yavuze ko basanze abanyeshuri baryamye ku ntebe basinziriye, usibye umwe na we wari aryamye ariko adasinziriye. Bamubajije aho mwarimu ari, abasubiza ko na we ari mu ishuri kandi asinziriye.
Uyu munyeshuri yabajijwe impamvu bose basinziriye mu gihe cy’amasomo, asubiza agira ati: “Iyi saha ni iyo gusinzira!”
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bahise bahamagara ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo busobanure impamvu umwarimu n’abanyeshuri bari basinziriye mu masaha yagenewe kwiga.
Ati: “Twirinze gufata icyemezo gihutiyeho. Twashatse kumenya impamvu uwo mwarimu yabikoze, araganirizwa amenyeshwa ko bidakwiye, nyuma arikosora kandi ubu akora neza.”
Kajyambere yasabye abarimu kurera abanyeshuri nk’uko barera abana babo, bakita ku myitwarire yabo kandi bakabanza gushaka kumenya impamvu y’imyitwarire idasanzwe mbere yo gufata ibyemezo.
Ati: “Niba hari umunyeshuri mubona afite imyitwarire idasanzwe, ntimwihutire kumufatira ibyemezo. Mubanze mushake uburyo mwamenya ikimutera iyo myitwarire, mumufashe kuyikosora.”
Umwe mu barimu wigisha kuri GS Nyanza B yavuze ko ubutumwa bahawe bukwiye kubafasha kurushaho kunoza imikorere yabo.
Ati: “Birakwiye ko dukosora ibyo tutakoraga neza, kuko natwe tugomba kumva ko turera igihugu. Tuba turi mu kazi tugomba gusigasira, tunazirikana ko abo turera ari bo bazavamo ahazaza heza.”
Undi mwarimu wigisha kuri Busasamana TSS yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku ruhare bugira mu guteza imbere imibereho n’imikorere y’abarimu.
Ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buharanira iterambere rya mwarimu, kuko hari uburyo bwinshi bwashyizweho butworohereza mu kazi kacu.”
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu wabaye umwanya wo kwibutsa abarimu ko inshingano zabo zitagarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bafite n’uruhare rukomeye mu burere, imyitwarire n’iterambere ry’abanyeshuri bityo bakaba bafite uruhare rukomeye mu gutegura u Rwanda rw’ejo hazaza.
UMUSEKE.RW

