Uwari ugiye kwiba SACCO yarashwe

Mu Karere ka Rubavu umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 bikekwa ko yashatse kwiba SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, mu Murenge wa Nyamyumba, yarashwe atageze ku mugambi we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ubwo ushinzwe gucunga iyo SACCO wo mu kigo ISCO security yari ari maso.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye UMUSEKE ko aya makuru ari impamo ndetse ko hagikorwa iperereza.

Ati “Ni byo byabaye koko, umu-security yarashe umuntu uri mu kigero cy’imyaka 20 wuriraga igipangu cya SACCO ya  Microfinance. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyeka neza imitere y’iki kibazo. Andi makuru twayabamenyesha tumaze kumenya icyavuye mu iperereza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo w’uwarashwe wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.

SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *