AFC/M23 yongereye amasaha yo gukora ku mupaka wa ‘La Corniche’

Abarwanyi ba AFC/M23 nibo bagenzura umupaka wa ‘La Corniche’ ku ruhande rwa Congo

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryashyizeho amasaha mashya y’imikorere ku mupaka wa Grande Barrière, uzwi nka La Corniche, uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uwa Rubavu mu Rwanda, aho uzajya ukora buri munsi kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa munani z’ijoro.

Ubusanzwe ku ruhande rwa Congo uyu mupaka wakoraga kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ugafunga saa sita z’ijoro.

Ni ibubukiye mu itangazo ryasohowe ryo ku wa 2 Ukwakira 2026 ryashyizwe hanze na Bahati Erasto Musanga, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23 wavuze ko iki cyemezo kigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no kunoza imikorere ya serivisi zitangirwa kuri uyu mupaka.

Itangazo rivuga ko inzego zose zifite inshingano zo gukorera kuri uyu mupaka zigomba gufata ingamba zikenewe kugira ngo ibikorwa bikomeze nta nkomyi muri ayo masaha mashya.

Abakoresha uyu mupaka basabwe kubahiriza amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka, gasutamo, ubuzima n’umutekano.

Umupaka wa Grande Barrière ni umwe mu nzira z’ingenzi zihuza Goma na Rubavu, unyurwamo n’abagenzi, abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa bibahuza n’impande zombi z’umupaka.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *