Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro wabereye mu Ngoro ya ‘Palais de l’Élysée’.
Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu byombi bari babanje kwifatanya mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, giherereye mu Mujyi wa Paris.
Mu butumwa buri ku rubuga rwa X, rw’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, buvuga ko mu musangiro wabereye muri Palais de l’Élysée, Perezida Kagame yavuze ko wari munsi ufite ibisobanuro bikomeye n’isezerano.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibihugu byombi byahisemo gutera intambwe ijya mbere ndetse no kwandika amateka mashya kandi byatangiye kwera imbuto nziza.
Ati ” Ukwiyemeza kuri kuri buri ruhande ariko ik’ingenzi ni ukongera kuzura kwizerana. Uyu munsi u Bufaransa ni umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu ishoramari, tekinologi, ikirere ndetse n’ahandi dusangiye inyungu.”










