Kirehe: Umugore witwa Uburiyemube Theophila yatawe muri yombi akekwaho kwica Maniraguha Jean Claude wari umugabo we, amukubise umuhini w’isekuru, amuhora ko yamugurishirije inkoko.
Ibi byabereye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mushikiri, Akagari ka Rwanyamuhanga, Umudugudu wa Bweramana.
Abaturage bavuga ko uwo mugore yacunze umugabo we aryamye, akamubita umuhini inshuro eshatu.
Umuturage yabwiye TV1 ati “Gitifu yagarutse aratubwira ati ‘Rero baturage, mwihangane kuri nyakwigendera. Yitabye Imana, yagiye, ariko yishwe n’umugore we.’ Tugeze ku Kagari turamuganiriza, atubwira ko yamwicishije umuhini w’isekuru, avuga ko yamukubise imihini itatu agahita yitaba Imana.”
Undi muturage yavuze ko uwo mugore, ubwo bamuzanaga ahabereye icyaha, yemeye ko yakubise umuhini umugabo we.
Umuturage ati “ Yavuze [umugore ukekwaho icyaha] ko yamuzizaga inkoko ye yari yagurishije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Iyamuremye Antoine, yabwiye TV1 ko umwana wa nyakwigendera ari we watabaje avuga ko se yapfuye.
Ati “Iperereza riracyakomeje, ariko amakuru y’ibanze ni uko ari amakimbirane yari afitanye n’umudamu we. Ni amakimbirane ashingiye ku mitungo bari basanzwe bafite, ariko binajyanye n’ubusinzi.”
Gitifu Iyamuremye avuga ko umugore yiyemereye ko yakubise umuhini umugabo we.
