Browsing author

MUKWAYA OLIVIER

Inkengero z’i Kivu ziri guterwaho ibiti

Abaturage bo mu mirenge ituriye ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rutsiro na Rubavu irimo gufashwa gutera ibiti by’imbuto n’ibisanzwe byo gufata ubutaka bwangizwaga n’isuri yavaga mu misozi ihanamye ikikije iki kiyaga bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku binyabuzima biba mu kiyaga cya Kivu. Ibi bikorwa byo muri uyu mushinga w’imyaka itandatu bikaba birimo […]

Rubavu: Hatashywe Intare Kivu Arena yatwaye hafi miliyari 6 Frw

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, batashye ku mugaragaro inyubako Intare Kivu Arena biyubakiye ifite agaciro ka miliyari 5.7 Frw ndetse banishimira uruhare bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Iyi nyubako nshya y’umuryango FPR Inkotanyi yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu iruhande rw’umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo uzwi […]

Imiryango 800 ituriye Sebeya igiye gutuzwa ahatekanye

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko Imiryango 800 ituriye umugezi wa Sebeye igiye kubakirwa amazu kugira ngo ituzwe ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi byatangajwe mu muganda Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yifatanyijemo n’abatuye aka Karere. Hanatewe ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya ndetse hakorwa mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 no […]

Rubavu: Abayobozi bahawe amasibo barebera mu rwego rwo kuzamura abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangije mu mirenge yose igize aka karere gahunda yiswe “Umuyobozi mu isibo” igamije kuzamura imibereho n’imyumvire y’umuturage, aho buri muyobozi ku rwego rwo hejuru agira Isibo abera umujyanama mu rwego rwo kuyifasha kugera ku iterambere rirambye. Mu murenge wa Bugeshi aho iyi gahunda yatangirijwe ku rwego rw’ akarere, abaturage bavuze ko izabafasha […]

Gen Nkubito yanenze umwanda ugaragara mu Mujyi  wa Rubavu

Umuyobozi wa Diviziyo ya III  y’ingabo z’u Rwanda RDF, ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Nkubito Eugene, yanenze umwanda ugaragara mu Mujyi wa Rubavu.  Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere mu ku kwishimira ibyagezweho. Gen Major Nkubito Eugene avuga ko yatembereye muma karitsiye (Cartier ) y’umujyi , akabonamo umwanda mwinshi. Gen Maj.Nkubito yasabye ko […]

Ni iki cyatumye ibitunguru bituruka i Rubavu bibura isoko ?

Hashize iminsi mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko abahinzi b’ibitunguru na karoti bo mu Murenge wa Mudende bataka ibihombo kubera umusaruro mwinshi ko ndetse batangiye kubigaburira amatungo. Ibi byatumye UMUSEKE ujya i Mudende kureba uko byifashe dusanga ikibazo atari umusaruro mwinshi ko ahubwo ari ibitunguru bituruka ahandi kandi byiza kurusha ibituruka […]

Rubavu: Metcalfe na Kramer begukanye irushanwa rya Ironman 70.3

Umwongereza Raoul Metcalfe yegukanye isiganwa rya Ironman 70.3 ryabaye Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu akoresheje amasaha ane, iminota 35 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Marcel Krug, mu gihe Iradukunda Eric yabaye uwa kane. Mu bagore, Umuholandikazi Barber Kramer ni we wegukanye iri siganwa “Ironman 70.3″bikaba ari n’inshuro […]

Rubavu: Ikirombe cyagwiriye bane, umwe ahasiga ubuzima

Nizeyimana Florence wo mu Karere Ka Rubavu yaguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo gukora amatafari y’ibyondo, abagera kuri batatu barakomereka.  Byabaye ku wa 23 Nyakanga 2024 mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero. Abakomeretse ni Ishimwe Christian ufite imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe […]

Rubavu: CAR FREE ZONE yagarutse nyuma y’imyaka ibiri ihagaritswe

Ibikorwa by’imyidagaduro byo mu mpera z’icyumweru bizwi nka Car Free Zone, mu Karere ka Rubavu byagarutse nyuma y’imyaka ibiri bihagaritswe kubera isuku nke yaterwaga no kubura ubwiherero. Car Free Zone yimukiye ahitwa mu Byahi ndetse bwambere ikaba yahujwe no kwishimira uko amatora yagenze neza. Muri ibi bikorwa by’imidagaduro hateganyijwemo kandi siporo rusange izazenguruka ibice bitandukanye […]

Umunyonzi ukekwaho ubujura yasanzwe yapfuye

RUBAVU: Mu gitondo cyo kuri wa uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Rubona mu Mudugudu wa Bunyago habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 20 witwa Nshimiyimana Jackson ugeretseho igare bigakekwako yaba yishwe. Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri za mu […]