Umwuka w’intambara wongeye gututumba hagati ya Amerika na Iran nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro by’i Islamabad bikubise igihwereye.
Amerika yahize kugota no gufunga ibyambu byose bya Iran ku buryo nta rujya n’uruza rw’ubwato rwongera kubaho muri Iran.
Iran ivuga ko ubwato izabona ku mbibi zabwo buhura n’akaga.
Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, cyatangaje ko ibi bikorwa byo gukumira ubwato buva cyangwa bujya muri Iran bitangira ku isaha ya saa Munani z’umugoroba ku isaha ngengamasaha ya GMT, bikaba saa kumi (16h00) ku isaha y’i Kigali.
Perezida Donald Trump yanditse kuri X ko bazahagarika ubwato bwose buzagerageza kunyura mu mazi mpuzamahanga nibaramuka bamenye ko bwishyuye amafaranga y’ikirenga Iran kugira ngo buce mu nzira ya Hormuz.
Ati “Nta muntu numwe uzaba wishyuye Iran amafaranga binyuranyije n’amategeko uzabona inzira mu mazi magari.”
Ubutegetsi bwa Iran bwavuze ko ubwato buzagerageza kubegera cyangwa kwegera inzira ya Hormuz bazabuha isomo.
Uku guterana magambo kwahise kongera kuzambya ibintu ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, aho akangungura ka peteroli kahise kongera kugura hejuru ya $100.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, nibwo intumwa za Amerika ziyobowe na Visi-Perezida, JD Vance, zahuriye Islamabad muri Pakistan n’iza Iran ziyobowe na Mohammad Bagher Ghalibaf uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, mu biganiro byari bigamije guhagarika intambara.
Ni ibiganiro byamaze amasaha 21 ariko ntibyagira icyo bitanga bitewe n’uko impande zombi zananiwe kumvikana ku ngingo zatanzwe zirimo kubuza Iran gukora intwaro kirimbuzi no kugenzura byuzuye inzira ya Hormuz. Amerika nayo yasabwaga kurekura imitungo yose ya Iran yafatiriye, gukuriraho Iran ibihano no kubuza Isreal gukomeza ibitero kuri Liban.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
