Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yandagaje Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika mu Isi, Papa Leo XIV, amwita umuntu w’umunyantege nke ku banyabaha ndetse akaba adashoboboye ububanyi n’amahanga, avuga ko yabaye Papa kubera we wari muri White House.
Ni amagamabo Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ubwo yanengaga uyu Mushumba.
Trump yasubizaga Papa Leo XIV wagaragaje ko adashyigikiye intambara za Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran n’ibindi birimo nk’ifatwa rya Nicolas Maduro wategekaga Venezuela.
Kuri Truth Social, Trump yanditse ko Papa Léon XIV ari umunyantege nke ku banyabaha akaba adashoboye n’ububanyi n’amahanga.
Yakomeje avuga ko atumva ukuntu Papa Leo XIV avuga ko afitiye ubwoba ubutegetsi bwa Trump ariko akajya atavuga ubwoba Kiliziya Gatolika n’andi matorero yarafite mu gihe cya COVID ubwo bafungaga Abapadiri, Abaminisitiri cyangwa undi wese bamuziza gusenga cyangwa kujya hanze.
Ati “ Sinshaka Papa utekereza ko ari byiza kureka Iran ikagira intwaro kirimbuzi. Sinshaka Papa utekereza ko ari bibi kuba Amerika yatera Venezuela, Igihugu cyohereza ibiyobyabwenge byinshi, abicanyi n’abanyabayaha muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.”
Umutaripfana Trump yavuze ko Papa Leo yakabaye ashima kuko buri wese abizi kandi nawe yatunguwe ubwo yagirwaga Papa.
Ati “ Ntiyari ku rutonde rw’Abagirwa Papa, yashyizweho na Kiliziya kuko ari Umunyamerika, batekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kujya baganira na Perezida Donald J. Trump. Iyo nza kuba ntari muri White House, Leo ntiyari kuba ari muri Vatican.”
Imvugo ya Trump yanenzwe na benshi bandikaga ko na abanyagitugu bakomeye babaye mu Isi barimo Hitler na Mussolini batigeze bandagaza Papa mu ruhame.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
