Rayon Sports y’Abagore yasubiriye Indahangarwa WFC iyitwara igikombe
Nyuma yo kuyitwara igikombe cy’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari biciye muri penaliti, Rayon Sports WFC yongeye gutsinda Indahangarwa WFC ihita inayitwara igikombe cy’umunsi mpuzamahanga w’Umugore. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa. Uyu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse no gusoza ukwezi kwahariwe abagore muri siporo. […]