Kwibuka 27: COVID-19 ibuza Abarokotse Jenoside Kwibuka ababo mu bwisanzure

Nyanza: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bakomerewe no Kwibuka kubera icyorezo COVID-19 cyabakomye mu nkokora.

Ngirinshuti Jean Pierre yishimiye kuza gusura imibiri yabaruhukiye ku rwibutso

Kuri uyu wa 25 Mata 2021, ubwo mu Karere ka Nyanza habagaho umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 ku rwego rw’Akarere bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko ibihe byo Kwibuka muri COVID-19 byabakomereye.

Ngirinshuti Jean Pierre uhagarariye IBUKA mu Kagari ka Rwesero mu Karere ka Nyanza yishimiye byibura kuba yabonye umwanya wo gusura abaruhukiye mu rwibutso rw’Akarere ka Nyanza nubwo byabaye ngombwa ko hitabira abantu bacye kubera icyorezo COVID-19 bitandukanye n’umwaka ushize kuko ibihe byo Kwibuka byahuriranye na gahunda ya Guma mu rugo yari mu gihugu hose.

Byatumye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batabasha guhura byibura ngo bahumurizanye.

Ati “Abarokotse Jenoside mpagarariye bari mu bihe bikomeye kuko mbere byibura babashaga guhura, ufite intege nke akaba yafashwa ariko kubera kuba wenyine aheranwa n’agahinda akarushaho kujya mu bihe bikomeye. Gusa hari icyizere uko tugenda duhashya icyorezo cya COVID-19 byibura umwaka utaha tuzabasha Kwibuka twisanzuye.”

Musare Kananura Vincent de Paul uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko bamaze igihe batibuka nk’uko babishaka ariko ntacyo kubikoraho kubera icyorezo COVID-19 cyabaye mu Rwanda no ku Isi.

Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima ntibwabaye bwiza cyane ko ibikomere byiyongereyeho ibindi kuko ubuzima bwabo bwahuye n’icyorezo COVID-19, gusa sinavuga ko babuze ababomora kuko dufite igihugu cyiza bityo dukora ibishoboka umuntu ugize imbogamizi tukamusura ariko twubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yibukije abantu ko bemerewe kuza bagasura inzibutso muri iki gihe cy’iminsi 100 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka.

Ushaka kuza ngo ature indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye ku rwibutso rw’Akarere ka Nyanza, ngo igihe cyose arabyemerewe yaba inshuro imwe cyangwa inshuro nyinshi.

- Advertisement -

Mayor Ntazinda aboneraho gukomeza ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rw’Akarere ka Nyanza ruherereye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi igera ku 24.500.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abarokotse Jenoside bavuga ko COVID-19 yababujije kwibuka ababo mu bwisanzure
Abajya kwibuka ni abahagarariye abandi
Urwibutso rw’akarere ka Nyanza ruruhukiyemo Abatutsi 24.500

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW/NYANZA