Browsing category

Afurika

Inyeshyamba za M23 ziravugwa i Kalehe

Inyeshyamba za M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru, no muri Kivu y’Epfo, ubu ziravugwa mu gace ka Kalehe. M23 imaze kugera mu duce twa Gasheberi, Gasake, na Bweramana izi nyeshyamba ziravugwa i Kalehe. Umwe mu baturage bo muri kariya gace yumvikanye avuga ko ingabo z’u Burundi zari ziharinze zahahunze zerekeza i Minova. […]

SADC yateguje kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, ufite ingabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo, wateguje kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 ushinja kwica abasivile. Itangazo SADC yasohoye ivuga ko yamagana igitero “cyagabwe na M23 ku baturage bahunze intambara mu burasirazuba bwa Congo”. Amabombe yaguye ku nkambi ya Mugunga ku wa Gatanu yahitanye abaturage b’abasivile 16 hakomereka abandi […]

Ibisasu byaguye mu nkengero za Goma byahitanye abasivile

Umujyi wa Goma wongeye kubamo ibikorwa bihungabanya umutekano w’abasivile, mu nkambi ya Mugunga harashwe ibisasu byaguyemo ubuzima bw’abasivile. Imibare y’abapfuye ntiramenyekana, hari abavuga 11 barimo abagore n’abana, n’abandi benshi bakomeretse. Nyuma y’ibyo bisasu byishe abasivile abaturage bagiye mu muhanda kwamagana ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi n’iza SADC bavuga ko ari zo zabarasheho. Bamwe […]

EXCLUSIVE: Umuvugizi wa M23 yemereye UMUSEKE ko “bafashe Rubaya”

Inkuru ikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Congo, ni ifatwa ry’agace ka Rubaya muri Masisi gakize ku mabuye y’agaciro ya Coltan, ku wa Kabiri kakaba kafashwe n’inyeshyamba za M23/AFC. Lt.Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare w’ihuriro Alliance Fleuve Congo/ M23 yabwiye UMUSEKE ko ako gace kafashwe, kandi ko icyo bareba atari amabuye y’agaciro ahari. Yabwiye UMUSEKE […]

M23 yinjiye mu gace ka Rubaya gacukurwamo coltan

Imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Masisi, yasize inyeshyamba za M23 zigenzura agace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Rubaya. Ni agace gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Matanda, Teritwari ya Masisi, kakaba kabarizwamo ikirombe kizwi mu mazina ya Bibatama Mining Concession. Inyeshyamba za M23 ku wa Kabiri ziriwe zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu mpande […]

Perezida Tshisekedi yatangiye uruzinduko mu Bufaransa

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu, ari na rwo rwa mbere, Perezida Tshisekedi agiriye mu Bufaransa, akaba ku kibuga cy’indege yakiriwe na Chrysoula Zacharopoulou ushinzwe iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga mu Bufaransa. Perezida Félix Tshisekedi ari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru bageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere bavuye mu Budage. Ibiro bya Perezida muri Repubulika ya Congo Kinshasa, […]

Abahanga bavumbuye petrol muri Namibia

Igihugu cya Namibia kiri muri Africa y’Amajyepfo gishobora kwinjira mu bindi bikungahaye kuri petrol ku isi, abahanga basanze gifite ibarirwa ku tugunguru miliyari 10. Abahanga bo mu kigo Portuguese oil company Galp Energia cyo muri Portugal bemeza ko bavumbuye petrol mu nkengero za Namibia. Bavuga ko utugunguru tugera kuri miliyari 10 ari yo ngano ya […]

Kenya yashyizeho icyunamo – Umusirikare mukuru yapfanye n’abandi 9

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’ Umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Jenerali Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka y’indege mu Burengerazuba bw’igihugu, hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Ruto, yavuze ko ari umwanya w’akababaro kenshi ku gihugu, ko babuze umuntu w’intwari aboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyo […]

Perezida Museveni na Cyril Ramaphosa baganiriye ku ntambara yo muri Congo

Perezidansi ya Africa y’Epfo yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yahuye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda baganira ku mutekano w’akarere. Ubutumwa bugufi buherekejwe n’amashusho ya Perezida Ramaphosa ahura na Museveni, buvuga ko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu ngoro ya Perezida wa Uganda. Baganiriye ku mutekano w’akarere, n’ituze ryako, harimo n’intambara ibera mu burasirazuba […]

M23 ikomeje kwakira abari inkoramutima za Tshisekedi

AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS hamwe n’abandi Banyekongo bavuye mu […]