Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ibisabwa ku waba yifuza gusaba akazi ko kuba Umuyobozi Ushinzwe Tekiniki ku rwego rw’Igihugu [DTN], usimbura Umufaransa wagiye, Gérard Buscher.
Mu kwezi gushize ni bwo ubuyobozi bwa FERWAFA, bwasezeye ku mugaragaro uwari DTN mu myaka ine ishize, Gérard Buscher nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye, ntiyongerwe andi.
FERWAFA ibicishije ku rubuga rwayo [Website], yatangaje ko yatangiye gushaka umusimbura wa Gérard. Iri Shyirahamwe ryavuze ko ubyifuza agomba kuba yamaze kubisaba bitarenze ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Iri Shyirahamwe ryashyizeho ibisabwa kugira ngo usaba aka kazi abe yagahabwa. Harimo kuba afite uburambe mu bijyanye n’imiyoborere ya Tekiniki y’umupira w’amaguru.
Harimo kugira ubumenyi ku mitoreze no ku Iterambere ry’abafite impano mu gukina ruhago.
Kugaragaza gahunda y’igihe kirekire mu kuza impano zitandukanye mu byiciro by’imyaka bitandukanye ndetse no gukurikirana amakipe n’ingengo z’imari.
Kugira ubushake n’ubumenyi kuri ruhago y’abagore no kurengera abakinnyi no kugira Indangagaciro z’Imiyoborere.
Kuba avuga kandi yandika neza ururimo rw’Icyongereza n’Igifaransa. Kuba yiteguye gukorera mu Rwanda.
Kugira Impamyabumenyi ya Kaminuza cyangwa Impamyabumenyi ya ruhago mu bijyanye na Tekiniki.
Kuba yarize ibijyanye n’imiyoborere muri FIFA cyangwa muri CAF. Kugira Impamyabumenyi za CAF, UEFA cyangwa izizisimbura zo kuyindi Migabane.
Kugira ubunararibonye mu bijyanye n’amashyirahamwe ya ruhago. Kugira ubumenyi kuri ruhago ya Afurika. Ibi biri mu nyongera nziza ku by’usaba aka kazi.
Agomba kandi kuba afite uburaribonye mu gufasha ruhago y’abato mu bakobwa n’abahungu [Grassroots].
Usaba akazi, agomba gutanga ibaruwa igasaba ndetse n’umwirondoro ugaragaza usaba akazi n’uburambe afite [CV].
Mu gusaba akazi kandi, usaba agomba kugaragaza Impamyabumenyi z’ibyasabwe byose.
Agomba kugaragaza mu buryo bw’inyandiko, umushinga wo guteza imbere ruhago mu myaka itatu iri imbere. Agomba kugaragaza abantu byibura babiri bahamya ko bamuzi muri uwo mwuga.
Abujuje ibisabwa, bagomba kubyohereza kuri careers@ferwafa.com.

UMUSEKE.RW

