Gorilla FC yagaritse Rayon Sports

Biciye ku gitego kitsinzwe na myugariro wa Gikundiro, Nshuti Didier, Gorilla FC yatahanye amanota yuzuye y’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League].

Uyu mukino watangiye Saa Moya z’Ijoro zo ku wa 9 Ukwakira 2026, warimo guhangana byo ku rwego rwo hejuru, cyane ko Rayon Sports na Gorilla FC zisanzwe zihanganye bitewe n’impamvu nyinshi.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yaranzwe no gucungana cyane ndetse no guhangana byo ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi kuko ari umukino umaze kuzamo ihangana ryatewe n’uko umuyobozi wa Gorilla FC n’abamwungirije, bashinjwa kuba abakunzi ba Murera.

Ibi bituma umukino usigaye uzihuza, guhangana biba biri ku rwego rwo hejuru. Umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel ni we wari wahawe gukiranura aya makipe yombi.

Hakiri kare ku munota wa 23, Kirasa Alain utoza Gorilla FC yahise akora impinduka akuramo Chancelor utumvaga neza ibyo umutoza amwifuzaho, wahise asimburwa na Mosengo Tansele wasabwaga gufasha ikipe ye gusohora umupira.

Rayon Sports ya Haringingo, yagowe no gusohora imipira, cyane ko ikipe bakinaga yayisangaga iwayo bigatuma rimwe na rimwe ihitamo kuwutangiza bisabye kuwohereza imbere ishaka Junior Kameni wari uri gutaha izamu.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko zose zitarirana ariko ba myugariro b’impande zombi bakomeza kuba beza.

Haringingo yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, akuramo Nisingizwe Christian wasimbuwe na Muhoza Daniel wasabwaga kwihutisha imipira igana ku izamu rya Gorilla FC.

Abasore ba Kirasa bagarukanye imbaraga nyinshi ndetse bituma babona igitego ku munota wa 53 ubwo Nshutinziza Didier yitsindaga ku mupira wari utewe na Sunday Inemesit.

Haringingo agitsindwa igitego, yahise yinjizamo rutahizamu wundi, Mubarakh wasimbuye Iradukunda Elie Tatou utahiriwe n’umukino w’uyu munsi.

Uko iminota yicumaga, ni ko gushyuha yaba ku bakinnyi n’abatoza ku mpande zombi byakomezaga gufata indi ntera.

Ku munota wa 57, umutoza wungirije wa Gorilla FC, Sibomana Abouba yeretswe ikarita y’umuhondo biciye mu busabe bw’umusifuzi wa kane, Nshimiyimana Rémy Victor wahamagaye Uwikunda Samuel.

Uko umusifuzi yerekaga amakarita abatoza batishimiraga ibyemezo bye, ni na ko byari binameze mu kibuga kuko amakarita menshi y’imihondo yagiye yerekwa abakinnyi ku bw’amakosa menshi yari mu mukino.

Uko iminota yagendaga igabanuka, ni ko Haringingo yagiye akora impinduka ngo ashake ibisubizo byo kwishyura igitego ariko abasore ba Kirasa bakomeza kumubera ibamba.

Ku munota wa 80, Ukwikunda Samuel yeretse Masudi Narcisse ikarita itukura nyuma yo kumwereka iya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Muderi Akbar, maze hahita havuka imvururu.

Uyu mukinnyi wa Gorilla FC yatinze kuva mu kibuga maze ashyamirana na Issa Djigba, abandi bakinnyi bahita baza ku mpande zombi, maze buri wese afata mu mashati uwo arusha imbaraga cyangwa bazinganya.

Umusifuzi yaje ahosha izo mvururu ariko birangira umutoza w’abanyezamu ba Gorilla FC, Mazimpaka André nawe yerekwa ikarita itukura kubera amagambo ashobora kuba ari mabi yarimo abwira umusifuzi wa kane.

Ntabwo byarangiriye aho kuko na Akayezu Jean Bosco wa Gorilla FC na Djigba wa Murera, beretswe ikarita y’umuhondo kubera gushyamirana bagateza imvururu zajemo na bagenzi babo.

Nyuma yo guhana iryo kosa, ntacyo ryatanze ariko mu kandi kanya Sunday Inemesit yerekwa ikarita itukura biciye ku busabe bwa Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ ushobora kuba yabwiwe nabi n’uyu mukinnyi ukina mu busatirizi.

Ku munota 90, Nshuti Didier wa Rayon Sports nawe yeretswe ikarita itukura ku bwo gukinira nabi mugenzi we, maze abari muri Stade batangira gutangarira ibyemezo bya Uwikunda.

Haje kongerwaho iminota umunani ariko yose irangira intsinzi itashye ku kipe ya Hadji Mudaheranwa Yussuf n’igitego 1-0. Gorilla FC yahise yuzuza amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina.

Gorilla FC yabonye amanota yuzuye y’umunsi wa Kane wa Shampiyona
Rayon Sports ntiheruka kubona amanota yuzuye
Jr Kameni yagiye ba myugariro ba Gorilla FC ariko igitego kirabura
Tatou yatanze byose ariko ntiryari ijoro ryabo
Masudi Narcisse yeretswe ikarita itukura
Nshutinziza Didier nawe yeretswe ikarita itukura
Mazimpaka nawe ntabwo yasoje umukino
Sunday yeretswe ikarita itukura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *