Eldinho afitanye ikibazo n’ubuyobozi – Haringingo

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko impamvu umukinnyi iyi kipe iheruka kugura, Elie Mokono [Eldinho] ataragaragara ku mikino yayo, ari uko hari ibyo ubuyobozi bukimugomba.

Ibi uyu mutoza yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona yari amaze gutsindwa na Gorilla FC igitego 1-0.

Ubwo yabazagwa impamvu abakinnyi Murera iheruka kugura, myugariro, Mohamed Ouattara na Elie Mokono [Eldinho] ukina hagati mu kibuga impamvu batari kwifashishwa, yasubije ko umwe afite ibyo akiri kwishyuza ubuyobozi undi ari ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga.

Haringingo yagize ati “Kuri Quattara, ni ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga kuko tuba tugomba kugira amahitamo bitewe n’icyo dukeneye mu mukino. Kuri Mokono, hari ibibazo bitarakemuka kuri we n’ubuyobozi ariko ntekereza ko bizakemuka.”

Bivugwa ko Elie atiteguye kuzakinira iyi kipe mu gihe atarahabwa ibyo yumvikanye nayo byose ubwo impande zombi zemeranyaga amasezerano yo kuyibera umukozi.

Umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC, wuzuzaga uwa gatandatu nta ntsinzi ariko muri iyo yose, harimo ibiri yatumye isezerera Panthère Sportive du Ndè yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ndetse n’indi ya gicuti yakinnye.

Elie Mokono ‘Eldinho’ hari ibyo ubuyobozi bukimugomba
Quattara yakozweho n’ikibazo cy’abanyamahanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *