Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bibukijwe ko hakiri imvugo n’amazina bamwe bakoresha bahamagara abandi, bashobora kubiba amacakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bikabangamira urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahariwe ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byitabiriwe n’abaturage bo mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.
Abaturage bagaragaje ko guhamagarana amazina arimo “Abakiga”, “Abakonyine”, “Abagoyi” n’andi ashingiye ku nkomoko y’abantu bidakwiye, kuko bishobora kubasumbanya no kubambura ubunyarwanda bahuriyeho.
Pasiteri Nkuranga Aloys yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, hakiri abantu bagomba gukomeza kwigishwa kugira ngo birinde imvugo zishobora kubiba amacakubiri.
Yagize ati: “Nubwo abo tuyobora bakijijwe, ariko hari abagifite ingengabitekerezo mu mitima yabo, ari yo mpamvu duhora twigisha. Usanga umuntu yita mugenzi we Umukiga, Umukonyine n’andi mazina nk’ayo, kandi atari byo, kuko bihembera ya ngengabitekerezo. Amazina nk’aya atwambura ubunyarwanda. Ni n’icyaha, turi Abanyarwanda bubakiye ku bumwe, dufite icyerekezo kimwe.”
Rukundo Pacifique na we yavuze ko nta macakubiri akwiye guhabwa umwanya mu gihugu, asaba Abanyarwanda kwirinda imvugo zishobora gupfobya abandi cyangwa kubashyira mu byiciro bibatandukanya.
Yagize ati: “Nta macakubiri akwiye guhabwa umwanya mu gihugu cyacu uko yaba ameze kose. Nta vangura dukeneye, nta macakubiri dukeneye kuko tuzi aho yatugejeje. Twese turi Abanyarwanda bunze ubumwe. Andi mazina apfobya umuntu, amuhindurira inyito, turayamaganye.”
Visi Perezida wa Sena, Hon. Mukabaramba Alivera, yasabye abayobozi gukomeza kuzuza inshingano zabo zo kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, avuga ko ari byo Igihugu cyubakiyeho.
Yagize ati: “Icyo nisabira abayobozi ni ukudateshuka ku nshingano mufite ku gihango cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Abayobozi bari mu nshingano n’abazihozemo, mwongere murebe muri sosiyete impamvu tutaragera ku 100% mu bumwe n’ubudaheranwa bwacu. Nibigenda neza mu Turere no ku rwego rw’Igihugu, tuzagera kuri 100%.”
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, bukorwa buri myaka itanu, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyageze kuri 95,3% mu 2025, kivuye kuri 94,7% mu 2020.
Ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba, igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa kiri kuri 97.2%, mu Karere ka Rwamagana kiri kuri 96.9%, Kayonza kuri 98%, Ngoma 97.8% na Kirehe kuri 97.1%.


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW / i Burasirazuba

