Real Madrid itozwa n’umunya-Portugal, José Mourinho, yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 muri Shampiyona ya Espagne [La Liga].
Uyu mukino uhuza abakeba uzwi nka ‘El Clasico’, wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026 Saa yine z’ijoro.
FC Barcelona yari mu rugo, yaje gukina uyu mukino irusha Real Madrid amanota atandatu, bivuze ko iyo iwutsinda yari gukomeza kuyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.
Ku munota wa 41 w’umukino, Real Madrid ibifashijwemo na Kylian Mbappé, yari ifunguye amazamu ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso rw’iyi kipe maze uhura n’uyu Mufaransa, uhita ugana mu rushundura.
Byatumye isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’icyo gitego 1-0. FC Barcelone yagarutse mu gice cya kabiri isunik cyane ishaka kwishyura ndetse biza kuyihira ku munota wa 61 ubwo kapiteni wayo, Raphinha yayitsindiraga igitego cyo kwishyura.
Abasore ba Mourinho bari beza mu buryo bwo kumva amayeri yo gukina ibyo yabifuzagaho, bakomeje gusunika biciye ku barimo Yan Diomande na Jude Bellingham ndetse na Bernaldo Silva.
Ibintu byongeye kuba bibi kuri FC Barcelone ku munota wa 88 ubwo Mbappé yongeraga kubona izamu, ndetse umukino urangira iyi kipe itozwa na José Mourinho yegukanye amanota atatu yuzuye ku bitego 2-1.
Muri Kanama 2012, Real ubwo yatozwaga n’uyu mutoza yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 muri Super Coupe, itsinda kandi ibitego 3-1 muri Gashyantare 2013 mu mukino w’Igikombe cy’Umwami, iyisubira muri Werurwe muri uwo mwaka ubwo yayitsindaga 2-1 mu gihe Mourinho yongeye kuyitsinda ibitego 2-1 muri uyu mukino wa Shampiyona.
Mu mikino yose José yakinnye na FC Barcelone ari muri Real, yanganyijemo ibiri. Iyi irimo uwa Shampiyona mu 2012 ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 n’uwa 2013 mu Gikombe cy’umwami ubwo zanganyaga 1-1.
Iyi ntsinzi, yatumye Real ikuramo amanota atatu muri atandatu yarushwaga n’iyo yatsinze. Yatumye kandi umutoza wayo, yishima cyane ndetse akora ibimenyetso bigaragaza ko yaceceshaga abatamwemera.






UMUSEKE.RW

