Joy-Lance yahize gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, yatangaje ko arajwe inshinga no gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Uyu rutahizamu wamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, yabitangaje ubwo yari akigera i Kigali aje gufatanya na bagenzi be kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Joy-Lance Mickels yagize ati “Ndi hano ngo mfashe u Rwanda gusubira mu Gikombe cya Afurika.”

Uyu rutahizamu wa Sabah FK, yatangiye gukinira Amavubi mu irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series riherutse kubera mu Rwanda ndetse rikarangira u Rwanda rwegukanye Igikombe.

Yazanye n’umuvandimwe we, Joy-Slayd Mickels ukina muri Karvan IK mu Gihugu cy’u Budage.

Joy-Lance Mickels yahize kujyana u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Yakoranye imyitozo ya mbere na bagenzi be

UMUSEKE.RW

Share This Article