Kayonza: Ibyifuzo by’abaturage ku bayobozi bazayobora manda nshya

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yijeje abahinzi ko hazashyirwa imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barashimira ubuyobozi buri hafi gusoza manda ku ruhare bwagize mu iterambere ry’Akarere, bagasaba abazatorerwa manda nshya gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuhira imyaka no guhangana n’amapfa.

Mu Ukuboza 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe icyemezo cyo guhagarika Komite Nyobozi y’Akarere, nyuma yo kunenga imikorere yayo, by’umwihariko ku bijyanye n’ibibazo abaturage bari bafite birimo ibyatewe n’amapfa.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’amapfa cyagiye gikomera mu bice bitandukanye by’Akarere, bityo ko ubuyobozi bushya bukwiye gushyira imbere ibikorwa byo kuhira imyaka kugira ngo igihe imvura yabaye nke bitazongera guteza ibibazo by’inzara.

Bagirayabo Potien yagize ati: “Turashima cyane ibyagezweho muri iyi manda tugiye gusoza. Abayobozi bagerageje kutuba hafi. Twifuza ko byakomeza muri ubu buryo, ariko bakibanda cyane ku bikorwa byo kuhira imyaka kugira ngo tutazongera guterwa n’amapfa ubuzima bukatugora.”

Giramata Joselyne na we yavuze ko mu bihe byashize abaturage bo mu bice bya Ndego, Mwili n’ahandi bahuye n’ikibazo cy’inzara, avuga ko kimwe mu byabiteye ari ukutita ku ngamba zari zarashyizweho zo kuhira imyaka.

Ati: “Mu bihe byashize twagize ikibazo cy’inzara muri Ndego na Mwili n’ahandi, byari bikomeye. Byose byaterwaga n’uko ingamba zari zarashyizweho zo kuhira zititaweho, turarumbya.”

Akomeza agira ati: “Turongera gusaba abayobozi badufite mu nshingano kwita ku bikorwa byo kuhira imyaka, kuko n’ubwo imvura ishobora kugwa, hari ubwo iba nke tukongera kurumbya.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Doreen Basiime Karimba, avuga ko hari ibice by’Akarere bikunze guhura n’amapfa, asobanura ko ahanini bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

Agaragaza ko hari imishinga yatangiye, igamije kongera ubushobozi bwo kuhira no gufasha abaturage guhangana n’amapfa.

Ati: “Ni byo koko Kayonza yagiye inyura mu bihe bikomeye by’izuba byateye amapfa hamwe na hamwe, ariko turashimira ubuyobozi bwacu bukuru bw’Igihugu bwaduhaye imishinga migari yo kuhira, iy’ibyanya bigega ibihingwa n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Ni muri uwo mujyo tuzakomerezamo, dufatanyije n’abaturage na bo bakabigira ibyabo bakabirinda, ku buryo mu gihe gito amapfa azaba atakirangwa muri Kayonza.”

Senateri John Bideri yagaragaje ko gusoza manda atari ugusoza inshingano yo guteza imbere Akarere, ahubwo ari ugusoza igice kimwe cy’urugendo no gutangira ikindi.

Ati: “Ibyo tutabashije kugeraho byose na byo biduhe isomo n’imbaraga byo gukomeza kubikorera.”

Mu myaka itanu ishize, Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe ibyemezo 155, muri byo 151 bikaba byarashyizwe mu bikorwa 100%, bingana na 97% by’ibyemezo byose.

Mu rwego rwo kongera ibikorwa byo kuhira imyaka, hatangiye kubakwa urugomero rwa Kanyaganyege, ruzifashishwa mu kuhira hegitari 150. Imirimo yo kurwubaka imaze kugera kuri 73%.

Hari kandi urugomero rwa Gishanda, imirimo yo kurwubaka imaze kugera kuri 61%, rukazifashishwa mu kuhira hegitari 200.

Ubuyobozi buvuga ko iyi mishinga n’indi iri gutegurwa izafasha kongera ubushobozi bwo kuhira imyaka no kugabanya ingaruka z’amapfa mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Kayonza

Share This Article