Leta ya Kenya yasabye imbabazi Abarundi baba muri icyo gihugu, inyuma y’aho bamwe muri bo batangaje ko batewe ubwoba cyangwa bagiriwe nabi.
Ni nyuma yaho Pezida wa Kenya, William Ruto, atangaje ko adashaka abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Korir Sing’Oei,yagiranye ikiganiro n’Abarundi baba muri icyo gihugu,abagezaho ubutumwa bwo kubahumuriza.
Ni ikiganiro cyabereye kuri Ambasade y’Uburundi muri Kenya,ahari huzuye umubare mwinshi w’Abarundi bari baje gusaba ibyangombwa bibemerera gusubira mu gihugu cyabo kuko ngo batewe ubwoba.
Sing’Oei yavuze ko ingingo irebana no kwirukana abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse itareba Abanyamahanga bose.
Yabasabye ko batuza ndetse ko Leta izongera abashinzwe umutekano mu turere batuyemo turimo Bahati na Muthurwa two ku murwa mukuru wa Nairobi.
Yongeyeko ko abifuza kuguma muri Kenya bazafashwa kubarurwa no gushakirwa ibyangombwa ndetse ko abafite ibyangombwa bibemerera gukora ubucuruzi bazakomeza gukora imirimo yabo mu mutuzo.
Sing’Oei yavuze ko Kenya yifuza ko Abanyafurika bose by’umwihariko abo muri Afurika y’Iburasirazuba babana kivandimwe.
Prezida William Ruto aheruka gutangaza ko Guverinoma ye igiye gufatira ibyemezo abanyamahanga bakora ubucuruzi buto.
Ruto yavuze ko ubucuruzi nk’ubwo bukwiye gukorwa n’Abanya-Kenya, ashimangira ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ubukungu no gukurura abashoramari.


UMUSEKE.RW

