Mu kigo cy’ishuri habonetse imibiri myinshi bikekwa ko ari iy’abantu bishwe muri jenoside

Mu gushakisha habenetse imibiri 75 bikekwa ko ari iy'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyamagabe: Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe buremeza ko hari imibiri yabonetse mu kigo cy’ishuri bityo bakaba bakomeje no gushakisha ngo barebe ko hari indi yaboneka.

Ubwo hariho hasizwa aho bashaka kubaka mu ishuri rya G.S Anibale riherereye mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe babonye imibiri igera kuri 25.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2026 abaturage, n’ubuyobozi bwite bwa leta bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda cyo gushaka indi mibiri haboneka indi igera kuri 50.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Kaduha, Alexis Hakizimana yabwiye UMUSEKE ko bibabaje kuba imyaka 32 ishize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye hari abakoze ibihano bamwe bakanabirangiza, ariko nta muntu n’umwe ushaka gutanga amakuru.

Yagize ati “Ahantu hari imibiri ingana gutya iri ahantu hamwe ariko ayo makuru nta muntu wari uyazi birababaje.”

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Kaduha akomeza avuga ko uko imibiri izagenda iboneka bazakomeza kuyishyingura mu cyubahiro.

Yagize ati “Abantu benshi bahungiye hano ku Kiliziya abandi bahungira mu mashuri bagenda bicwa.”

Perezida wa IBUKA akomeza kwinginga abantu gutanga amakuru, avuga ko utanze amakuru atabihanirwa, agasaba ko bafasha  kugira ngo abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavanwe aho bajugunwe bashyingurwe mu cyubahiro.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko gushakisha indi mibiri byarangiye.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Kaduha, Alexis Hakizimana
Icyapa kiranga ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha

NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *