Ngororero: Kuvugurura ubuhinzi biri gutanga umusaruro ufatika

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero ivuga ko mu myaka itanu imaze, yashyize ingufu mu bukangurambaga bugamije kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’ibirayi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Nyiramasengesho Jeannette, yavuze ko hegitari 371,7 z’urutoki zavuguruwe, hanatangwa imibyare 356.200 y’insina za kijyambere ku bufatanye na ARCOS binyuze mu mushinga Mulakila.

Nyiramasengesho yavuze ko abahawe iyo mbyare y’insina bazagenda bayitura bagenzi babo.

Ati: “Abahinzi bacu bavuye kuri toni 14 z’urutoki, ubu bageze kuri toni 18, kandi igikorwa cyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kirakomeje.”

Avuga kandi ko bashyizeho Umurima w’icyitegererezo mu Murenge wa Nyange.

Yongeyeho ko hatangijwe umurima w’icyitegererezo w’ibirayi mu Murenge wa Sovu, ku buso bwa hegitari 10, ku bufatanye n’Umushinga SAIP II.

Ati: “Hanatanzwe toni 25 z’imbuto y’indobanure, bituma umusaruro w’ibirayi wiyongera uva kuri toni 11 ugera kuri toni 22,5.”

Nyiramasengesho yavuze ko ubu abahinzi barimo kubakirwa ikusanyirizo ry’umusaruro w’ibirayi ahitwa mu Birembo, mu rwego rwo kuwufata neza no kuwugeza ku isoko.

Gusa, nubwo bimeze bityo, avuga ko hakiri imbogamizi ku bahinzi n’aborozi bamwe bakora mu buryo butari ubwa kinyamwuga, bigatuma umusaruro kuri hegitari ukomeza kuba muto.

Yavuze ko bifuza ko ibyanya bigega (FOBASI) bishyirwamo imbaraga zihuriweho kandi zihamye, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kwiyongera.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yavuze ko ibi n’ibindi biri mu nkingi eshatu abagize Inama Njyanama y’Akarere bagezeho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bose bakorera muri aka Karere.

Abahinzi bashishikarijwe kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki
Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero Mukunduhirwe Benjamine ari kumwe n’abahinzi
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero bifatanyije n’abaturage mu gutera ibirayi
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero Nyiramasengesho Jeannette

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.

Share This Article