Perezida Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku butaka

Perezida Paul Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku butaka, Lt Gen Waidi Shaibu, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko aba bayobozi bahuriye muri Village Urugwiro ku wa 22 Ukwakira 2026, baganira ku buryo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere ubufatanye bisanzwe bifitanye mu bya gisirikare.

Lt Gen Waidi Shaibu yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2026, rukaba ruteganyijwe kurangira ku wa 23 Ukwakira 2026.

Ku wa 19 Ukwakira, yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, kungurana ibitekerezo ku mutekano no guteza imbere inyungu zihuriweho n’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko uru ruzinduko rugamije kurushaho guteza imbere umubano wa gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Yagize ati: “Twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na Nigeria mu bya gisirikare bukubiyemo amahugurwa no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe kongerera ubushobozi abasirikare.

Kuva mu mwaka wa 2000, abasirikare b’u Rwanda bagiye boherezwa kwiga mu mashuri ya gisirikare yo muri Nigeria, arimo Armed Forces Command and Staff College, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’ibihugu byombi.

UMUSRKE.RW

Share This Article