Fatuma Bahati, umugore wa Lt. Col. Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, yashyize hanze amashusho agaragaza ko akomeje gushyigikira urugamba umugabo wr yazize rwo kubohora Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho agaraga yambaye imyambaro isa n’impuzankano ya gisirikare, abyina indirimbo irimo ubutumwa bwo kubohora Abanyekongo.
Ayo mashusho kandi agaragaramo ikirango cya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare riyobowe na Joseph Kabila Kabange.
FRN iherutse kwemezwa ko yasimbuye AFC/M23 mu nshingano no mu masezerano bifitanye isano n’ibiganiro by’amahoro bya Doha.
Nta magambo arambuye Fatuma yaherekeje ayo mashusho kugira ngo asobanure uruhare rwe muri FRN.
Lt. Col. Willy Ngoma yari umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23, aho yari umuvugizi w’igisirikare cyayo.
Yamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe no gusubiza ibirego by’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ku wa 24 Gashyantare 2026, Willy Ngoma yishwe n’igitero cya drone cyagabwe hafi ya Rubaya, mu Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urupfu rwe rwabaye igihombo kuri AFC/M23, kuko yari umwe mu bayobozi bayo bakuru mu rwego rwa gisirikare ndetse akaba n’isura y’uyu mutwe mu itangazamakuru.
UMUSEKE.RW

