Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB),rwatangaje ko rusabira ibihano abarimu 38 bakoze ibizami by’akazi mu turere dutandukanye ariko bagafatwa babikopera.
Ni ibizami by’akazi ko kwigisha no ku yindi myanya yo mu buyobozi bw’amashuri byabaye ku wa 1-9 Kamena 2026, mu turere twa Burera, Gakenke, Karongi, Kayonza, Kirehe, Muhanga, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rulindo, Rutsiro na Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson, mu itangazo yashyize hanze kuwa 22 Kamena 2026 amenyesha abayobozi b’uturere twakorewemo ibizami, rivuga ko “Hashingiwe kuri raporo y’ikorwa ry’ibizamini by’akazi ko kwigisha no ku yindi myanya yo mu buyobozi bw’amashuri, bamwe mu bakandida basanzwe ari abarimu bahanwe bitewe n’uko bakopeye mu bizamini by’akazi ko kwigisha twakoresheje.”
Akomeza ati “Mboneyeho nanone kubasaba ko abo bakandida bagaragara kuri urwo rutonde basanzwe ari abarimu bakorera Leta bahanwa nk’abakozi ba Leta bakoze amakosa yo mu kazi hubahirijwe amategeko.”
REB ivuga ko raporo igaragaza uko bahanwe igomba kuba yageze kuri REB bitarenze tariki ya 10 Nyakanga 2026.
Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Mugenzi Leon, aheruka gutangaza ko ko kugira ngo umuntu abashe gukopera ikizamini, yakoreshaga ijambo banga (pass word) akariha undi muntu akamukorera ikizamini, ku buryo hari n’abari bamaze kubigira nk’ubucuruzi.
Mugenzi avuga ko umuntu uri kure y’icyumba kiberamo ibizamini adashobora kwifashisha undi ngo amukorere ikizamini, kuko ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ridashobora kwemera ko umuntu yakorera ahandi ngo yohereze ikizamini kure.
Agira ati “Kugira ngo bishoboke bisaba ko umuntu ukorera undi aba ari hafi y’icyumba cy’ikizamini, kugira ngo tubatahure wasangaga umuntu yicaye imbere ya mudasobwa, atarimo gukora ikizamini, ariko wareba muri sisiteme ugasanga ikizamini akigeze kure. Twarasuzumye dusanga ababakoreraga babaga bari hafi aho ku buryo utapfa kubitahura.”
Itegeko rivuga iki ku mukozi wa leta wafashwe akopera?
Mu Rwanda, iyo umukozi wa Leta cyangwa ushaka kwinjira mu bakozi ba Leta afashwe akopera cyangwa yakoresheje amayeri n’uburyo banyuranyije n’amategeko mu kizamini cy’akazi, umukandida wese ufashwe akopera ahita akurwa mu kizamini kandi ibyakozwe byose bigateshwa agaciro.
Ashobora no gukumirwa kutazongera gukora ibizamini by’akazi ka Leta mu gihe cyingana n’umwaka cyangwa imyaka itatu.
Mu gihe asanzwe ari umukozi wa leta, akaba yakoraga kizamini cyo kuzamurwa mu ntera cyangwa guhindura imyanya, gukopera bifatwa nko guta ubunyangamugayo n’imyitwarire mbonera ikwiriye umukozi wa Leta, ibyo rero biba ari ikosa rikomeye ryo mu rwego rwa mbere bityo bishobora kumuviramo ibihano birimo kwirukanwa burundu mu kazi ka Leta .
Gukopera mu kizamini bishobora no guhinduka icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda cyane cyane iyo harimo inyandiko mpimbano, niba yakoresheje impapuro, indangamuntu, cyangwa ibyangombwa bitari ibye, cyangwa undi muntu akaba ari we umukorera ikizamini .
UMUSEKE.RW
