Igenzura ryakorewe ku nyubako rusange 30 mu Rwanda ryagaragaje ko 38% ari zo zujuje ibisabwa kugira ngo abafite ubumuga bw’ingingo bazigeremo kandi bazihererwemo serivisi bitabagoye, mu gihe izindi zigifite imbogamizi zibabangamira mu kuzikoresha.
Izi nyubako zirimo amashuri, amavuriro, ibiro by’inzego za Leta, amabanki, ibigo by’imari, ahakorerwa imyidagaduro, gare n’insengero.
Igenzura ryakozwe n’Umuryango w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo mu Rwanda (AGHR Rwanda), ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RHA n’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Umujyi wa Kigali n’uturere.
Abafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko kutubakirwa ibikorwaremezo biborohereza bibagiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi, kuko hari serivisi batabasha kubona cyangwa bakazibona nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye.
Niyibigira Cyprien, ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko hari inyubako ageramo akabura uko akoresha ubwiherero kubera ko butateguwe ku buryo bworohereza abafite ubumuga.
Ati: “Hari aho nageze nshaka gukoresha ubwiherero ariko birananira kuko butari bwubatswe ku buryo bunyorohera, biba ngombwa ko nshaka ahandi. Ibyo bihungabanya gahunda umuntu yari afite kandi bikamutera kutisanzura.”
Yagaragaje kandi ko no muri zimwe muri banki abafite ubumuga bahura n’imbogamizi, kuko kugera ku madirishya batangiriraho serivisi (guichets) bibagora, bigatuma badashobora gusinya cyangwa gukora ibindi basabwa bitabagoye.
Ati: “Bakwiye gutuma buri wese uje gusaba serivisi ayibona. Urugero, muri banki ushobora kugera ku meza atangirwaho serivisi ushaka gusinya bikakunanira, kuko ‘guichet’ yabo iri hejuru.”
Uwamahoro Yvonne na we avuga ko hari inyubako umuntu ashobora kwinjiramo ariko ntabashe kubona serivisi uko bikwiye, bitewe n’uko nk’ameza aba ari maremare ku buryo kuyageraho bimugora.
Ati: “Nagerageje kwinjira mu nyubako, ariko nsanga no kuganira n’abatanga serivisi ari imbogamizi, kuko ameza batangiraho serivisi aba ari maremare ku buryo umuntu ufite ubumuga aba ari munsi yayo.”
Avuga ko hari n’inyubako zifite inzira zagenewe korohereza abafite ubumuga, ariko ntizubakwe hakurikijwe ibipimo n’ubuziranenge bikwiye, bigatuma zidatanga ubufasha bwitezwe.
Ati: “Hose ntabwo ziba zihari. Ariko n’aho ziba ziri usanga akenshi barazikoze basa nk’ababyibutse nyuma zidafite ubuziranenge, ari ibintu byo kwikiza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AGHR Rwanda, Renzaho Faustin, avuga ko iki kibazo giterwa ahanini n’uko inyubako nyinshi zubatswe mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza agenga imyubakire, zitateganyijweho ibikorwaremezo bifasha abafite ubumuga.
Yavuze ko nta gihe ntarengwa cyashyizweho gisaba ba nyir’izo nyubako kuzivugurura, kugira ngo na zo zorohereze abafite ubumuga.
Ati: “Igihe cyose hataragenwa igihe ntarengwa ba nyir’inyubako bagomba kuba bazivuguruye kugira ngo zorohereze abafite ubumuga, iki kibazo kizakomeza kugorana. Ibyo bisaba amafaranga y’inyongera, kandi ntawe uzabyikorera atabitegetswe n’amategeko.”
Renzaho asaba ko imishinga y’inyubako rusange yajya igenzurwa mbere yo gutangira kubakwa, kugira ngo harebwe niba yarateganyijwemo ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga. Asanga kandi hakwiye gushyirwaho abakozi bakurikirana iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.
Umuyobozi mu Rugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Bayingana Innocent, avuga ko izo mbogamizi ziterwa no kutamenyeshwa hakiri kare ibisabwa mu myubakire izirikana abafite ubumuga, kubura ubumenyi buhagije no kugabanya ingengo y’imari yagenewe ibyo bikorwa.
Ati: “Nk’Urugaga rw’Abenjeniyeri, icya mbere ni uguhugura abashinzwe kubaka, kuko ari bo bajya ku mirimo yo kubaka. Tuzafatanya na AGHR kubahugura kugira ngo inyubako zubakwa zijye zuzuza ibisabwa mu korohereza abafite ubumuga.”
Yongeyeho ko abenjeniyeri bagaragayeho amakosa mu myubakire bashobora guhanwa, harimo no kwamburwa impushya zo gukora umwuga mu gihe runaka.
Umuyobozi wa AGHR Rwanda, Mujawimana Seraphine, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kuzirikanwa kuva mu igenamigambi ry’inyubako kugeza irangiye, kugira ngo ibikenewe byose bibafasha kuyigeramo no kuyikoresha bitegurwe hakiri kare.
Imibare igaragaza ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bose hamwe ari 391.775, muri bo 122.999 bakaba bafite ubumuga bw’ingingo.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

