MINALOC yasabye abakiri bato kwigisha ikoranabuhanga  abageze mu za bukuru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye urubyiruko n’abakiri bato gufasha abageze mu za bukuru  babigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa kubona servisi zitangwa ryifashishijwe.

Leta yagiye ifasha abageze mu zabukuru muri gahunda zitandukanye zirimo no guha inkunga y’ingoboka abatishoboye

Ubu butumwa ni bumwe mu bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Nyirarukundo Ignatienne, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe abageze mu zabukuru.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa ku wa 01 Ukwakira buri mwaka nyuma y’aho wemejwe ku wa 12 Ukuboza 1990 n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda ruwizihizihije ku nshuro ya 22, ubera  mu muryango hagamijwe gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umunyambanga wa Leta  muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko muri rusange abageze mu zabukuru bagize kuri 5% by’abatuye igihugu.

Hon, Nyirarukundo yavuze ko muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere, aho nyinshi muri serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga aboneraho gusaba urubyiruko gutanga umusanzu mu kubigisha ikoranabuhanga.

Yagize ati ”Ni umwanya wo kwegera abageze mu zabukuru mu bigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa kubona serivisi zitandukaye kuko aho Isi igeze bisaba kuba ufite ubumenyi ku ikoranabuhanga.”

Hon Nyirarukundo yasabye kandi urubiruko  gutangira gutekereza amasaziro yabo, bizigamira muri Ejo Heza ndetse n’ubundi bwishingizi butandukanye.

- Advertisement -

Yasabye kandi abageze mu zabukuru na bo kwigisha urubyiruko n’abato amateka n’umuco by’umuryango nyarwanda.

Ati ”Ndasaba abageze mu zabukuru kwigisha abakiri bato amateka yubaka umuryango  nyarwanda n’umuco mu kwikemurira ibibazo bitandukanye biwugarije.”

Nyirarukundo yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda muri rusange  n’iyabageze mu za bukuru by’umwihariko kugira ngo irusheho kuba myiza.

Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda zibaherekeza mu myaka yabo y’izabukuru harimo abahabwa inkunga y’ingoboka, ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Gira Inka ku bagifite imbaraga zo korora.

U Rwanda ruheruka kandi kwemeza Politiki ya Leta yita ku bageze mu zabukuru aho iyo Politiki  igamije gukomeza kwita ku mibereho n’iterambere ryabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW