Me Bukuru Ntwali azashyingurwa ku wa Kane, umuryango we uti “impamvu z’urupfu rwe ntabwo tuzireba cyane”

Uyu Munyamategeko wakundaga kugaragaza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, yapfuye ku wa 2 Kamena 2021, “abari Nyabugogo bavuze ko yiyahuye amanutse mu nzu ya kane y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro.” Ku Cyumweru Umuseke wabonye itangazo ryanditswe n’umuryango we rimenyesha igihe azashyingurirwa ko ari tariki 10 Kamena 2021. Muri iryo tangazo hari aho umuryango we ugira uti […]