Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yagobotse umusore wari umerewe nabi yahagamye mu giti
Rubavu: Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ku bari mu kaga ryatabaye umuturage wari wuriye igiti akora impanuka ishami riravunika, ubwo yamanukaga ngo agwe hasi ahagama mu giti ndetse avunika akaguru. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 ahagana saa sita z’amanywa ubwo uyu musore yuriraga igiti […]