Umurambo w’umusore wabonetse muri Nyabarongo

Nyabarongo - Bugesera

Muhanga: Uyu murambo wa Nzayisenga Emile w’Imyaka 19 y’amavuko wabonetse muri Nyabarongo mu Murenge wa Rugendabari.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 12/11/2026 nibwo umurambo wa nyakwigendera wavanywe mu mazi.

Gitifu w’Umurenge wa Rugendabari, Mukayibanda Priscah yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa  Nzayisenga Emile warohowe n’abaturage bari hafi y’umugezi batabaza Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze, Polisi na RIB.

Gitifu Mukayibanda avuga ko basanze Nyakwigendera akomoka mu Mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gatsibo, Umurenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero.

Ati: “Ubu twahamahaye umuryango we ndetse n’abayobozi bo muri Ngororero bagiye kujyana umurambo wa Nzayisenga mu Bitaro.”

Mukayibanda yavuze ko RIB yatangiye gukora iperereza ry’ibanze ku rupfu rwa Nzayisenga mbere y’uko ashyingurwa.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga umuryango wa Nzayisenga wari utaragera aho umurambo we wabonetse kimwe n’Inzego zo mu Karere ka Ngororero ngo bambutse umurambo ujyanwe mu Buruhukiro bw’ibitaro bya Muhororo, bakazawushyingura iwabo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *