Abayisilamu babwiwe ko igitabo cya Kolowani gihabanye n’ubuhezanguni

Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika babwiwe ko igitabo cya kolowani cyibuza kwishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ibifitanye isano n’iterabwoba,bibutswa ko bakwiye kuyimenya no kuyisobanukirwa kuko yigisha kurangwa n’ineza.

Abayisilamu baturutse hirya no hino muri Afurika nibo bitabiriye amarushanwa.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022,  mu Karere ka Gicumbi ,abayisilamu baturutse hirya no hino muri Afurika barushanwaga gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Kolowani.

Mufti  w’uRwanda Wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh,yavuze ko Umusilamu mwiza, akwiye kuba azi neza igitabo cya Kolowani kuko cyigisha ibikorwa by’ineza.

Yagize ati “Iyo umuntu akuze asobanukiwe kiriya gitabo ibigikubiyemo,aba intangarugero muri byose,igiti kigororwa kikiri gito,abana iyo ubatoje ibya kiriya gitabo,bagakura bayisobanukiwe neza,nibo bagenda bakavamo abana beza, b’imico myiza.”

Yakomeje ati “Nta mwana usobanukiwe neza kiriya gitabo,ujya mu bukozi bw’ibibi cyangwa se ngo yijandike mu yindi myifatire idahesha umuntu imyifatire.”

Mufti wungirije w’uRwanda avuga kuri bamwe bafata kolowani nk’igikoresho cy’ubuhezanguni,yagize ati “Ababa abahezanguni n’abagisobanukiwe mu buryo butari bwo. Inama tubaha ni uko bagomba kwigira ahantu hazwi, ku barimu bazwi n’amategeko.Iyo umwana ajya kwiga igitabo cya kolowani akajya kukigishirizwa ahatagaragara,uwo muntu aba afite ikibazo.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel,nawe ahamya ko umuyisilamu mwiza, adakwiye kwishora mu byaha bitandukanye, asaba ko iri dini ryakomeza gushishikariza abayoboke kurangwa n’ibikorwa byiza.

Yagize ati “Umuntu wese wasomye kolowani,akayumva,ntabwo yakwishora mu byaha bitandukanye bisa nkaho baba barayobye,idini rya Isilamu ryigisha urukundo.Twumva ko umwana yabashije gufata kolowani mu mutwe,akumva icyo isobanura, ntabwo yaboneka muri bya byaha, mu biyobyabwenge cyangwa mu muhanda. Ni ikintu dushima kandi tugomba gukomeza gushyigikira nk’Akarere.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubusanzwe idini ya Isilamu isanzwe ifite uruhare rukomeye mu gshishikariza abayoboke b’idini kugira uruhare muri gahunda za leta n’iziterambere ry’Igihugu.

- Advertisement -

Abarushanwa biteze inyungu  mu  kumenya Kolowani…

Yasini Abduluyazidi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yashimye igikorwa cyateguwe gishishikariza abana ba abayisilamu gusoma no gufata mu mutwe kolowani.

Yagize ati “Nungutse ibintu byinshi cyane kuva natangira gufata igitabo cya Kolowani,kandi n’ ibyagaciro gahambaye.Icya mbere bimfasha gutekereza ku magambo ya Nyagasani,nkatekereza uko Imana ivuga, ndetse iki gitabo nkibona nk’ibitangaza mu bitangaza bya Nyagasani kuri iyi Isi n’ubundi bumenyi bukubiye muri Kolowani bigenda bimfasha.”

Avuga ko igitabo cya Kolowani cyamufashije gushyira urukundo imbere no kumenya gukemura ibibazo umuntu yahura nayo.

Undi nawe witwa Mumararungu Sifa nawe yagize ati “Bimfasha kumenya uko mpagaze mu gufata mu mutwe kolowani Ntagatifu,no ku munsi w’imperuka  bizamfasha, kolowani ikwigisha kubaho neza kuri iyi Isi, bikagufasha kwiyegereza Nyagasini no mubuzima busanzwe.”

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya cyenda, akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 56 baturutse mu bihugu 31 byo ku mugabane wa Afurika. Muri rusange akaba amaze kwitabirwa n’abasaga 400 kuva yatangira.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko abayisilamu kolowani ibuza kwishora mu byaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobwange

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW