Cyusa Ibrahim agiye kwitabira iserukiramuco mu Busuwisi

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu njyana Gakondo ari mu myiteguro y’iserukiramuco yatumiwemo mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim ategerejwe mu iserukiramuco i Fribourg mu Busuwisi

Uyu muhanzi uri mubagezweho mu njyana gakondo azwi mu ndirimbo Muhoza, Marebe, Impamba n’izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho ari gukorera ibikorwa bitandukanye bya muzika.

Mukiganiro Cyusa Ibrahim yagiranye n’UMUSEKE yavuze ko ari kwitegura iserukiramuco riteganyijwe kubera mu Busuwisi ku wa 28 Gicurasi 2022.

Iri serukiramuco Cyusa Ibrahim yatumiwemo rizabera i Fribourg rikaba ryarateguwe na Association Urumuri imaze imyaka 15 ikora ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko .

Ni iserukiramuco ryiswe “Bise sous la Lumière des Cultures” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ku nshuro ya mbere ryatumiwemo Ingenzi International Band na Chouchou Mihigo.

Uyu muhanzi niwe uzahagararira u Rwanda aho hazaba hari kwerekanwa imico itandukanye yo mu bindi bihugu.

Biteganijwe ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo abo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Madagascar n’ahandi.

Urupapuro rwamamaza iri serukiramuco

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

- Advertisement -