Ibiro bya Tshisekedi byamaganye ibihuha byo kugirana amasezerano na Perezida Kagame

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa byamaganye abakwirakwiza ibihuha bavuga ko Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bagiranye amasezerano mu nama iheruka kubera i Nairobi.

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muke mu gihugu cye yabereye i Nairobi

Itangazo riri ku rubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya DR.Congo rifite umutwe uvuga ngo “Halte a l’intox” (Mureke kuroga): I Nairobi nta masezerano y’ubufatanye yigeze asinywa hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.

Perezidansi ya Congo Kinshasa ivuga ko abantu bafite imigambi mibi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amafotoya Tshisekedi na Perezida Kagame basinya mu gitabo cy’abashyitsi mu biro bya Perezida Uhuru Kenyatta bayakoresha bayaha igisobanuro kitari cyo bagamije kubeshya rubanda rwo muri DR.Congo n’abandi bantu mu rwego rwo guca intege inzira ya dipolomasi Perezida Tshisekedi  yatangije igamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Abashinzwe itumanaho mu Biro bya Perezida Tshisekedi, itangazo ryabo rigira riti “Ni amafoto yafashwe basinya mu gitabo cy’abashyitsi bikaba ari ikimenyetso Abakuru b’Ibihugu bose bakora umwe nyuma y’undi mu rwego rwo kugaragariza icyubahiro Perezida wa Kenya, Uhuru Kenya kubera ubwitange afite mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.”

Itangazo rya Perezidansi ya Congo ryibutsa ko mu nama nkuru y’umutekano yabaye tariki 15 Kamena, 2022 hafashwe icyemezo cyo guhagarika amasezerano yose Congo yagiranye n’u Rwanda.

Kuri iki kibazo cy’umutekano muke muri Congo, Ibiro bya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo bivuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio bakakiganiraho.

Perezida Tshisekedi asinya mu gitabo cy’abashyitsi mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Uhuru Kenyatta

Ibyo wamenya ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

- Advertisement -

UMUSEKE.RW